Umushinga urwanya ubukene, Give Directly ugiye guha Abanyarwanda Miliyari 218 Frw

U Rwanda na Give Directly uyu munsi basinyanye amasezerano y’imyaka itanu agamije kwihutisha gahunda zo kurwanya ubukene (Poverty Acceleration Co-Financing Basket Fund Framework Agreement).

Give directly ni umuryango mpuzamahanga utari uwa leta (NGO) ufasha imiryango ikennye mu Rwanda binyuze mu kubaha amafaranga mu buryo butaziguye (cash transfers) kugira ngo biteze imbere

Ubu bufatanye muri iyo myaka buzarushaho gushyira mu bikorwa bigamije gufasha abaturage kuva mu bukene binyuze muri gahunda zishyirwa mu bikorwa ku rwego rw’Uturere no muri gahunda zo kuzamura imibereho y’abaturage hifashishijwe inkunga y’amafaranga bahabwa mu buryo butaziguye (cash-based graduation).

Aya masezerano ahuriweho n’impande zombi afite intego yo gukusanya arenga Miliyoni 150 z’Amadolari y’Amerika mu gihe cy’imyaka itanu, mu ntumbero yo kugabanya ubukene ku kigero cya 25% mu Turere dutanu dufite umubare munini w’abaturage bakennye, bijyanye na gahunda ya Kabiri y’Igihugu yo kwihutisha iterambere #NST2.

Kuva mu 2016, give directly imaze gutanga inkunga isaga miliyari 63 Frw ku ngo zisaga 147,000 mu Turere 17 tw’u Rwanda, bafatanyije na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu.

Uyu muryango uha abaturage amafaranga binyuze kuri telefone (Mobile Money) badaciye mu zindi nzira, kugira ngo bayakoreshe mu mishinga y’iterambere nko kugura amatungo, ubucuruzi, cyangwa kuvugurura amazu.

Ufatanya na Leta y’u Rwanda mu rwego rwo gukura abaturage mu bukene bukabije, by’umwihariko mu Ntara zitandukanye. Mu 2016, abagera kuri 98% by’abahawe inkunga bayishoye mu mishinga ifatika aho intego nyamukuru ari ugufasha imiryango ikennye kwikura mu bukene no kwiteza imbere.

Ibitekerezo   ( 35 )

Ese nakarereka karongibazayaduha

Niyomugabo innocent yanditse ku itariki ya: 11-05-2026  →  Musubize

Mutunwire niba akarere ka GATSIBO karimo

Bikorimana jean pierre yanditse ku itariki ya: 17-04-2026  →  Musubize

Nakiyandikisha gute

Bikorimana jean pierre yanditse ku itariki ya: 17-04-2026  →  Musubize

Ahubwo mwatinze gutabara abaturage.

Hakorimana j.Damascene yanditse ku itariki ya: 16-04-2026  →  Musubize

Nigute umuntu yabona give aho atuye hataragerwaho

Alias yanditse ku itariki ya: 16-04-2026  →  Musubize

Nigute umuntu yabona give aho atuye hataragerwaho

Alias yanditse ku itariki ya: 16-04-2026  →  Musubize

Ntuye iburengerazuba muri rutsiro kigeyo rukaragata tagaza naho izahagera murakoz

Nsengimana Chares yanditse ku itariki ya: 12-04-2026  →  Musubize

Ntuye iburengerazuba muri rutsiro kigeyo rukaragata tagaza naho izahagera murakoz

Nsengimana Chares yanditse ku itariki ya: 12-04-2026  →  Musubize

Murakoze kuduha amakuru meza gx tubakunda kubimukomerezaho

Steven yanditse ku itariki ya: 9-04-2026  →  Musubize

Ese nomuburasirazuba ayomafaranga azahagera muri NGOMA?

Claude yanditse ku itariki ya: 29-03-2026  →  Musubize

Nturuka mukarere ka gakenke ese natwe iyo nkunga izatugeraho?

Nadine Niyomushumba yanditse ku itariki ya: 26-03-2026  →  Musubize

Nturuka mukarere ka gakenke ese natwe iyo nkunga izatugeraho?

Nadine Niyomushumba yanditse ku itariki ya: 26-03-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka