Umushinga ‘Isoko y’Ubuzima’ usigiye Uturere ibishushanyo mbonera bizafasha mu bikorwa by’amazi, isuku n’isukura
Isoko y’Ubuzima ni umushinga wari umaze imyaka itanu wibanda ku guteza imbere ibikorwa by’amazi, isuku n’isukura (WASH). Watewe inkunga na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ugashyirwa mu bikorwa n’umuryango Water For People ku bufatanye n’indi miryango irimo Care International, IRC Wash, VEi, na AEE Rwanda.
Uyu mushinga washyirwaga mu bikorwa kuva mu mwaka wa 2021 kugeza muri uyu mwaka wa 2026, muri rusange abawushyiraga mu bikorwa ndetse n’abagenerwabikorwa bakaba bishimira ibyagezweho mu kuwushyira mu bikorwa.
Ni umushinga washyizwe mu bikorwa ku bufatanye na Leta y’u Rwanda, inzego z’uturere, abikorera, abatanga serivisi zitandukanye, abaturage, n’abandi bafatanyabikorwa mu iterambere mu kunoza ibyerekeranye no gukwirakwiza amazi meza, isuku n’isukura muri gahunda izwi nka WASH, by’umwihariko mu turere 15.
Eugene Dusingizumuremyi uhagarariye Water For People mu Rwanda, ubwo yari mu Karere ka Nyagatare mu gikorwa cyo gusoza ibikorwa by’uwo mushinga tariki 19 Kamena 2026, yagize ati “Twebwe nka Water For People twishimiye kubana namwe muri iki gihe cy’imyaka itanu, dukorana ibikorwa bitandukanye birebana n’amazi n’isuku. Ni urugendo rutari rworoshye, ariko kubera ubufatanye twagiranye n’inzego zitandukanye harimo inzego za Leta n’iz’abikorera, uru rugendo rwarashobotse.”
Dusingizumuremyi yagarutse ku Karere ka Nyagatare nka kamwe mu turere uwo mushinga wakoreyemo, ati “Urebye Nyagatare kari kamwe mu Turere dukeneye cyane amazi. Muri uyu mushinga ntabwo twari dukeneye gukemura ikibazo cy’amazi, ahubwo byari ugutuma dushobora kubafasha kumenya amafaranga bakeneye kugira ngo babashe gukemura icyo kibazo. Rero icyo twafashije Akarere ka Nyagatare, twabafashije gusana imiyoboro yari isanzweho, kugira ngo nibura abantu barenga ibihumbi 100 bashobore kubona amazi. Muri uyu mushinga by’umwihariko abantu barenga ibihumbi 140 babonye amazi meza. Abarenga ibihumbi 100 bagize isuku nziza ihamye. Icyo twashoboye gufasha Aka karere, ni uko twabahaye igishushanyo mbonera cyashobora gutuma bashaka amafaranga kugira ngo buri muturage wese utuye mu Karere ka Nyagatare ashobore kuba yagerwaho n’ibikorwa by’amazi ndetse n’isuku. Ibyo twabikoze no mu tundi turere uko ari icumi.”
Abari bahagarariye inzego za Leta zirimo Uturere twa Nyagatare na Gatsibo, Minisiteri y’Ubuzima n’iy’Ibikorwa Remezo, amavuriro n’izindi nzego zitandukanye, bashimye ibyagezweho mu mushinga Isoko y’Ubuzima kuko amazi meza, isuku n’isukura ari ibintu bikenerwa mu kurwanya indwara no gufasha abaturage kugira ubuzima bwiza.
Mu byakozwe muri uyu mushinga, harimo gushyiriraho amavuriro uburyo bwo kwirinda icyorezo cya Marbourg cyibasiye cyane abakoraga kwa muganga, bubakirwa ibigega by’amazi, begerezwa n’ibindi bikorwa remezo by’amazi, bubakirwa n’ubwiherero, kugira ngo bashobore kwirinda ibiza mu buryo bworoshye.
Dr. Gilbert Mutuyimana, Umuyobozi w’Ibitaro by’Akarere bya Kiziguro mu Karere ka Gatsibo, yishimiye amazi begerejwe, ati “Amazi nk’uko mubizi ni isoko y’ubuzima. Kugira amazi ahagije mu bitaro byacu bya Kiziguro rero, bivuze ikintu kinini cyane kuko amazi tuyakenera mu buzima bwa buri munsi. Abarwayi barayakenera, twebwe nk’abakozi turayakenera kenshi mu bikorwa by’isuku, dukenera amazi yo kunywa, n’ibindi. By’umwihariko turi mu bihe mu Isi hagenda hagaragara ibyorezo bitandukanye, aho dusanga umuti wa mbere ari ugukoresha amazi meza n’isabune yo gukaraba. Kugira igikorwa nk’iki cyo kutwegereza amazi rero ni ingenzi kuko nk’iki kigega gishobora kwakira amazi angana na meterokibe 100 kizadufasha kongera ububiko bw’amazi dukenera mu bitaro. Ubu bivuze ko n’iyo amazi dukoresha ya WASAC yabura, twaba twizeye ko twabitse amazi twakoresha nko mu cyumweru nta kibazo.”
Nubwo umushinga Isoko y’Ubuzima ushojwe, usigiye Uturere wakoreyemo intangiriro nziza kugira ngo dukore ibikorwa by’iterambere ry’amazi, isuku n’isukura, kuko ubasigiye ibishushanyo mbonera byafasha Akarere mu iterambere ry’amazi ndetse n’isuku.
Isoko y’Ubuzima ni umwe mu mishinga y’umuryango Water For People udaharanira inyungu ukomoka muri Amerika y’Amajyaruguru. Ukorera mu bihugu icyenda byo muri Amerika y’Amajyepfo, Aziya, no muri Afurika. Muri Afurika bakorera mu bihugu bine ari byo Tanzania, Uganda, Malawi n’u Rwanda (batangiye kuhakorera mu mwaka wa 2008, batangirira mu turere twa Kicukiro na Rulindo). bakoreraga mu turere turenga 15 hamwe n’utundi bafatanyije na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) kugira ngo abaturage bashobore kwirinda ibyorezo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|