Umushinga ‘Isoko y’Ubuzima’ usigiye amazi meza, isuku n’isukura abaturage basaga ibihumbi 369
Abanyarwanda barenga ibihumbi 369 bungukiye mu mushinga ‘Isoko y’Ubuzima’ bagezwaho serivisi z’amazi meza, isuku n’isukura (WASH) z’uwo mushinga wari umaze imyaka itanu ukorera mu turere 15 two hirya no hino mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2021, ku nkunga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nk’uko bigaragazwa n’imibare y’abawushyize mu bikorwa.
Ni umushinga washyizwe mu bikorwa n’ihuriro ry’imiryango iyobowe na Water For People ku bufatanye na IRC WASH, CARE, VEI na AEE. Wari ufite intego yo gufasha abaturage kubona amazi meza, no kubagezaho serivisi z’isuku n’isukura (WASH).
Ibyo uwo mushinga wagezeho bigaragaza ko abantu 143,329 bahawe amazi meza yo kunywa, barenga intego yari abantu 120,000.
Ni mu gihe kandi abaturage 225,916 bafashijwe kubona amazi yujuje ubuziranenge haherewe ku gutunganya amazi bari basanzwe bafite, naho abantu 119,262 bafashwa kubona uburyo bw’isuku n’isukura, barenga intego uyu mushinga wari wiyemeje w’abantu ibihumbi 100.
Umushinga kandi washyigikiye ibigo 21 bikora mu bijyanye n’amazi n’isuku, uteza imbere serivisi z’amazi, isuku n’isukura mu bigo by’amashuri no mu bigo nderabuzima 67. Wahuguye abakora mu byerekeranye n’ubuzima 2,600 ku gukumira indwara, ndetse ufasha ibigo nderabuzima 33 mu kunoza ibikorwa by’amazi n’isuku.
Mu birori byo gusoza umushinga ‘Isoko y’Ubuzima’ byabereye i Kigali tariki 24 Kamena 2026, Eugene Dusingizumuremyi uyobora umuryango Water for People mu Rwanda, yavuze ko uwo mushinga wongereye uburyo bwo kubona amazi meza kandi utangiza uburyo burambye bwo gushyiraho ibikorwa remezo by’amazi, isuku n’isukura.
Dusingizumuremyi yagize ati “Iyo turebye urugendo rw’imyaka 5 twakoze, ibyagezweho byatangiye ari nk’inzozi. Uyu munsi ntiturimo gusoza umushinga gusa, ahubwo turimo kwizihiza ubuzima bwiza, iterambere ry’ubukungu, n’imiryango ibayeho neza.”
Eugene Dusingizumuremyi agaragaza kandi ko umushinga wagize uruhare mu miyoborere myiza, wunganira abikorera mu byerekeranye n’amazi, wagura isoko ry’ibikoresho by’isuku, kandi wongerera abakora mu nzego z’ibanze ubumenyi bwo kubungabunga ibikorwa remezo na serivisi begerejwe.
Ikoranabuhanga ryagabanyije amazi yatakaraga
Kimwe mu byagezweho ni ukugabanya amazi yatakaraga mu buryo bwari busanzwe bwo kuyakwirakwiza cyane cyane mu bice by’icyaro.
Uburyo bw’ikoranabuhanga bwa GIS bwafashije mu kumenya aho amazi ameneka, bufasha mu gukurikirana no gukorana n’abaturage, bituma amazi yatakaraga agabanuka ava kuri 69% agera kuri 38% mu Ugushyingo 2025.
Mu muyoboro w’amazi wa Fumbwe-Gahengeri mu Karere ka Rwamagana, amazi atakara yaragabanutse cyane ava kuri 65% agera kuri 15%, bigaragaza intambwe ikomeye yagezweho mu kugabanya amazi yangirika.
Eng. Gemma Maniraruta, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Amazi, Isuku n’Isukura muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, yashimye umusanzu uyu mushinga usize utanze. Ashima kandi ko inkunga ya Amerika yari igenewe uyu mushinga itahagaze, bituma ibikorwa byari byateganyijwe bigerwaho uko bikwiye, agasaba inzego bireba cyane cyane iz’ibanze kubungabunga ibyagezweho kugira ngo bitazangirika.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|