Inshingano abayobozi mu nzego zitandukanye bahabwa zigendanye n’umurongo ntarengwa utuma batabona urwaho rwo gukoresha ububasha bafite mu nyungu zabo bwite, cyangwa kwigwizaho imbaraga zidakwiriye, bikaba byabuza abandi gusangira amahirwe igihugu gitanga.
No ku bagize inteko ishinga amategeko, umutwe wa Sena, uwo murongo barawufite.
Itegeko rigenga imikorere ya Sena, rivuga imirimo itabangikanywa n’uw’Ubusenateri, kandi muri yo, harimo n’iyo mu nzego nkuru z’igihugu.
Ku ikubitiro, umusenateri ntiyemerewe kuba Perezida wa Repubulika, umwe mu bagize Guverinoma cyangwa Guverineri w’Intara ndetse n’ Umudepite.
Umusenateri ntiyemerewe kuba mu nzego z’ibanze, nko kuba umwe mu bagize Komite Nyobozi y’Umudugudu, Inama Njyanama y’Akagari, iy’Umurenge, iy’Akarere cyangwa iy’Umujyi wa Kigali.
Ntabwo yaba umucamanza, umushinjacyaha; umwe mu bagize Komisiyo z’igihugu zihoraho cyangwa inzego zihariye ziteganywa n’Itegeko Nshinga cyangwa izindi zashyirwaho n’amategeko.
Senateri kandi ntiyemerewe kuba umwe mu bagize Inama y’Ubuyobozi mu kigo cya Leta cyangwa ikigo Leta ifitemo imigabane, cyangwa umugenzuzi w’imari w’icyo kigo, umuyobozi w’ikigo cy’ubucuruzi cyangwa umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi yacyo; umukozi wa Leta cyangwa umukozi wo mu kigo cya Leta; cyangwa umukozi mu nzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage.
Senateri ntabwo ashobora kuba umukozi ugengwa n’amasezerano y’umurimo, mu nzego zishinzwe amatora, mu Ngabo z’u Rwanda, muri Polisi y’u Rwanda, mu rwego rw’Igihugu Rushinzwe Iperereza n’Umutekano, mu Rwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa cyangwa Urwego Rwunganira Ubuyobozi bw’Akarere mu Gucunga Umutekano.
Muri iyi ngingo havuga ko Senateri atemerewe kuba mu nzego z’ubuyobozi bw’amashyirahamwe, imiryango nyarwanda itari iya Leta, imiryango ishingiye ku idini, amakoperative, imiryango mpuzamahanga cyangwa mvamahanga, uretse imiryango ihuriweho n’Abagize Inteko Ishinga Amategeko igamije kubafasha kurangiza neza inshingano zabo.
Ntiyemerewe kuba mu rugaga rw’abahesha b’inkiko b’umwuga cyangwa kuba mu bakora umurimo w’ubunoteri.
Umusenateri ukora umwuga wa Avoka ntashobora kuburana ubwe imanza izo ari zo zose. Ibiro bye byemerewe kuburana imanza uretse izo Leta iregamo cyangwa iregwamo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|