Senateri Niyomugabo yagejeje iki gitekerezo kuri Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi Dr Ndabamenye Thelesphore mu kiganiro yagiranye n’Abasenateri mu cyumweru gishize.
Bavugaga ku ishyirwa mu bikorwa ry’igenamigambi ry’Igihugu ryo guteza imbere ubworozi, ibikorwa bijyanye no kubona ibiryo by’amatungo, imbogamizi zihari n’ingamba zo kuzikuraho.
Ubuvanganzo yagarutseho ni ubwahozeho kera bwo kuvugira inka amahamba, kuyishitura uburondwe bayikorakora, kuyihanagura hakoreshejwe inkuyo, kuyicanira igicaniro, ndetse no kuyizinga igihe iri gukamwa( Kuyihungura amasazi) ndetse no kuyihamagara mu mazina igihe zitashye cyangwa zishotse ku ibuga.
Minisitiri Ndabamenye yavuze ko icyifuzo cya Senateri Niyomugabo kizashyirwa mu bikorwa ku nka z’Inyambo ariko bidashoboka ku nka zose.
Ati “Buriya ziriya nka mwita inzungu ntabwo iyo uzihamagaye mu mazina zibasha kuvumera ngo zitabe nk’inka z’inyarwanda uko zibigenza”.
Minisitri yavuze ko hari gahunda yo kubungabunga inka z’Inyambo kugira ngo zijye zikorerwaho ubukerarugendo nka zimwe mu nka z’umwimerere zo mu Rwanda rwo hambere.
Minisitiri Dr Ndabamenye avuga ko izi nka z’Inyambo zihari mu Rwanda kandi nazo zorowe zinitabwaho uko bikwiriye ariko ngo hazaba umwihariko wo gukorana n’Inteko y’Umuco kugira ngo hashyirweho umurongo uhamye wo kuzibungabunga by’umwihariko kugira ngo zijye zisurwa bikozwe mu bukererugendo.
Ati “Ubuvanganzo bwo hambere buzajya bukorwa kuri izo nka z’Inyambo kuko kuva na kera zari zarabitojwe zirabimenyera, niyo mpamvu bizakomeza herekanwa uko inka zo hambere zitabwagaho”.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|