Umuryango w’Abibumbye ntacyo wafashije mu bibazo bya Congo - Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame asanga Umuryango w’Abibumbye (UN) ntacyo wigeze ugeraho mu myaka umaze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu bijyanye no gukemura ibibazo by’umutekano mucye bimaze igihe kinini mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 5 Gashyantare 2026, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano irimo kuba ku nshuro yayo ya 20, aho yitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye.

Perezida Kagame avuga ko iyo bavuga UN cyangwa bakavuga Umuryango mpuzamahanga, ko umuntu ataba yumva icyo bavuga.

Ati “Yaba UN cyangwa se Umuryango Mpuzamahanga ni nk’aho ntacyo bimaze, kuko UN ubundi ni abantu bose ariko nanone ntabwo ari buri wese. Umuryango Mpuzamahanga ni twe twese, ariko nanone nta n’umwe muri twe, cyane iyo bireba ku bibazo by’umuntu”.

Aha yavugaga ku bibazo byo muri Congo begeka ku Rwanda, aho bahora bibaza ku mpamvu u Rwanda rwashyizeho ingamba z’ubwirinzi.

Ati “Baravuga ngo turi muri Congo kubera amabuye y’agaciro, bakavuga ko u Rwanda rwacu ari ruto, ko dushaka kujya muri Congo kugira ngo turwagure, bagahimba impamvu. Ariko bakanyura iruhande rw’ikibazo bazi na bo bagizemo uruhare, kijyanye n’Interahamwe ziri hariya muri Congo. Interahamwe, FDLR, zahawe imbunda zigirwa ingabo za Congo”.

Yungamo ati “Iyo ndi kumwe na ba Ambasaderi b’ibihugu cyangwa ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga, ikibazo bakunda kumbaza ni: Muri Congo hariyo Interahamwe zingana gute? Bati mukomeza kubigira ikibazo kinini, mu gihe bo bashaje cyane, bari mu myaka 90. Niba bafite imyaka 90 ariko bivuze ko bahari, kandi bafite abana na bo batojwe ingengabitekerezo bityo bafatanya na FDLR, ni gute kuba bafite imyaka 90 ntacyo bivuze?”

Akomeza avuga ko bamubaza umubare w’izo Nterahamwe, akabasubiza agira ati “kuki mutabaza izo ngabo za UN (MONUSCO) zashyizwe hariya? Mu byazijyanye hari harimo no kurangiza iki kibazo. Nkongera nkababwira nti ku kibazo cy’imvugo z’urwango, abazivuga barangana gute? Aha Perezida w’iki gihugu n’abandi bayobozi baba bigamba gutera u Rwanda, basakaza ingengabitekerezo ya Jenoside, abo ni bangahe? Niba muvuga ngo ni bake, hari za miliyoni zibumva, ari byo bigira ingaruka mbi ku Rwanda”.

Akomeza avuga ko Umuryango Mpuzamahanga akenshi uvuga ko utanga ubufasha ku Rwanda, ariko ari na ko urukururira ibibazo.

Ati “Ntiwankururira ibibazo ngo unagaruke ubindyoze, gute? Ni ibintu bihoraho, byabaye nk’ikiganiro aho gukemura ibibazo”.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka