
Nyakwigendera yitwa Manishimwe Jean Pierre w’imyaka 22, yigaga mu ishuri rya Nyanza TVET mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, ishami ry’ubwubatsi, nk’uko amakuru Kigali Today ikesha Umuseke abivuga.
Umuyobozi w’ishuri wungirije ushinzwe imyitwarire ku ishuri, Harerimana Jean Damascène, yavuze ko nyakwigendera yarimo akora imyitozo njyarugamba, aho yagendaga yiruka mu kibuga agakora ku izamu (ipoto) maze akinaga, ariko nyuma ngo yaje kugwa nabi abanza umutwe w’imbere hasi akuba ijosi.
Akimara kwikubita hasi bamujyanye ku Muganga wo mu kigo asanga uko ameze agomba kujyanwa ku Bitaro bya Nyanza, ariko mu gihe bari bagitegereje imbangukiragutabara ni bwo yitabye Imana.
Harerimana yakomeje avuga ko nyakwigendera yari asanzwe atoza abandi banyeshuri akorobasi (acrobatie), kandi ngo ibyo byabaye mu gihe umupira w’amaguru bakinaga wari ugize ikibazo basa nk’abafashe akaruhuko, ariko we ahita ajya gukora siporo yari asanzwe akora.
Nyakwigendera yavukaga mu Murenge wa Busoro, mu Karere ka Nyanza akaba yari Umuyobozi wa bagenzi be biganaga.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|