Umunyarwenya yatumiye Perezida Kagame mu ‘Isetsa Rusange’
Umunyarwenya Ndaruhutse Merci, watangije ibitaramo byo gusetsa yise GenZ Comedy, yatumiye Perezida Kagame mu bitaramo byo gusetsa bibera mu Mujyi wa Kigali kabiri mu mwaka, amwizeza ko umunsi yaje na we bazamusetsa ivumbi rigatumuka.
Yabivuze kuri uyu munsi wa kabiri w’Umunsi w’Umushyikirano 20, watangiye urimo kuba kuva ku itariki 5-6 Gashyantare 2026. Mu mvugo ishyenga, Ndaruhutse uzwi cyane ariko nka Merci mu bitaramo bya GenZ Comedy, yeretse Perezida Kagame ko impano yo gutera urwenya imaze gutera imbere ku buryo isigaye itunze abayifite.
Yagize ati “Ntabwo ndangura cyangwa ngo ndaguze ahubwo ndasetse, nize ikoranabuhanga ariko ntunzwe n’urwenya.”
Yasobanuye uko batangiye urubuga rwa GenZ Comedy, “ruhuza abaseka n’abasetsa, abaseka bakishyura, abasestwa bakishyurwa,” maze asobanurira Perezida Kagame ko impano yabo imaze gukwira kandi yahawe icyicaro mu Mujyi wa Kigali.
Ati “Nyakubahwa Perezida Kagame, ubu natwe twageze muri gahunda z’umujyi wa Kigali. Ubundi dasanzwe tuzi Umuganda rusange, siporo rusange..ariko ubu hiyongereyeho n’Isetsa rusange.”
Merci yaboneyeho atumira Perezida mu bitaramo bya GenZ Comedy, agira ati “Nyakubahwa Perezida Kagame, turagutumiye muri gahunda y’isetsa rusange kandi tuzagusetsa ivumbi ritumuke.
Merci yavuze kandi ko mu rwego rwo gushaka impano z’abasetsa agenda ajya mu bigo by’amashuri akahashinga amatsinda (clubs) zo gusetsa, ku buryo hari abarangiza bahita babibyazamo akazi binyuze muri GenZ Comedy Show, maze anasaba Minisiteri y’Uburezi kujya ibafasha mu kuzamura impano z’urubyiruko binyuze mu mashuri.
Yashimiye Madamu Jeannette Kagame, ko kubera gahunda ya Art Rwanda Ubuhanzi yatangije, byatumye ayiheraho agashinga GenZ Comedy, dore ko ari mu batsinze ku ikubitiro ayo marushanwa, maze amafaranga yakuyemo akamufasha gutangiza ibi bitaramo.
Inkuru zijyanye na: Umushyikirano 20
- Dore imyanzuro yafatiwe mu Nama y’Umushyikirano yateranye ku nshuro ya 20
- Abarezi bahangayikishijwe n’abangavu baterwa inda
- MINISANTE yijeje gutanga serivisi zinoze kandi zegereye abaturage
- Ubu turi mu miyoborere izira ‘cachot, cachet na cash’
- Turasaba ko mwanoza gahunda y’imiturire kuko ikigaragaramo ibibazo - Umuturage
- Perezida Kagame : Ubwenge n’ubushobozi murabufite, ni iki kitubuza gutera imbere?
- U Rwanda rwahisemo imiyoborere myiza igaragara mu buzima bwa buri munsi bw’umuturage
- Ikibazo si ugushyira umukono ku masezerano, ikibazo ni ubushake bwa Politiki - Min. Nduhungirehe
- Umushyikirano ni umwanya mwiza wo gusuzuma ibyagezweho - Depite Mukabalisa Germaine
- Nimuhumure Imana yo izi kuringaniza - Perezida Kagame
- U Rwanda ni umufatanyabikorwa wizewe, uhamye kandi wubahwa - Minisitiri Nduhungirehe
- Ikibazo cya serivise z’ibyangombwa by’ubucuruzi cyongeye kugaruka mu Mushyikirano
- Abatuye Ngoma batakambiye Perezida Kagame ngo abagarurire Kaminuza ya INATEK
- Abakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda barasaba koroherezwa kuzibyaza amafaranga
- Abiga amashuri yisumbuye bikubye inshuro zirenga 20 mu myaka 32 ishize
- Umuyobozi w’urwego rw’abanyamakuru bigenzura yasabye Leta kugira amafaranga igenera abanyamakuru
- Kuki u Rwanda rutarega Congo?
- Amasezerano ya DRC n’u Rwanda i Washington twaranayasengeye - Min. Nduhungirehe
- Umushyikirano 20: Umunsi wa mbere mu mafoto
- Hari ibintu bine tudakora neza - Minisitiri w’Imari
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|