Umunyamideli w’ahazaza w’impunzi afite inzozi zo kwambika Perezida Kagame
Kelia Ganza Umukunzi, ni umwana w’umukobwa w’impunzi zicumbikiwe mu nkambi ya Mahama, ufite inzozi zo kuzambika Perezida wa Repubulika Paul Kagame, mu gihe azaba arangije amashuri ye.
Uyu mukobwa w’imyaka 17, yiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye, mu bijyanye n’Imideli n’Ubudozi (Fashon Design) mu ishuri rya Musaza TSS, riherereye mu Karere ka Kirehe.
Avuga ko yahisemo kwiga ibijyanye n’Imideli n’ubudozi kubera ko yifuza kuzatuma abantu barushaho kugaragara neza, kuko uko umuntu yambaye bituma arushaho kugaragara neza.
Ati “Uko wambaye bisobanura neza icyo uri cyo, tubyita ‘first impression’. Uko umuntu akubona akikubona bwa mbere, arebera kuko wambaye, bikajyana n’icyubahiro aguha ndetse n’agaciro aguha. Numva rero nifuza kuzatuma abantu bagaragara neza biri ku rwego rwo hejuru.”
Ganza avuga ko kuba abana b’impunzi bahabwa amahirwe by’umwihariko ayo kwiga nk’abandi bana b’abanyagihugu, batarobanuwe cyangwa ngo batotezwe, ari umugisha bagiriwe, kandi agomba kuzitura Igihugu.
Ati “Ni nk’umugisha nabagiriyeho wo kunteza imbere no kumfasha muri rusange. Dufatwa neza kimwe n’abandi, turya bimwe. Nza hano twabanjye kwiga mu bigo bya Mahama, twigana n’inzindi mpunzi ngenzi zacu, bigatuma niyumva nkaho ndi umuntu ucishijwe bugufi w’impunzi, mporana ipfunwe.”
Yungamo ati “Ubu ngubu niyumva nkaho ndi mu rugo, Igihugu cyanjye ari u Rwanda ndetse nzakora cyane kugira ngo ngiteze imbere, kuko kwiga muri ibi bigo bituma tutumva ko duhejwe, bigatuma twumva ko turi mu muryango natwe kandi witeguye kutwakira. Ikindi ni uko niyo dusohotse hano duhabwa akazi kubera ko ahantu hose tuba twemerewe kuhagera.”
Avuga ko mbere yifuzaga kugira inshuti z’abana b’Abanyarwanda, akagira abana bangana baganira, akabisanzuraho, bakajya basurana.
Kuri ubu, ngo intego y’ejo hazaza ya Ganza, ni ukuzaba umuntu ukomeye uteye Igihugu ishema.
Ati “Nifuza kuzaba umuntu ukomeye, kandi uteye iki gihugu ishema, nifuza kuzambika Perezida wa Repubulika w’iki gihugu (Rwanda), akambara umwenda wanditseho ‘Ganza Fashion Design’.”
Ababyeyi ba Ganza bahungiye mu Rwanda mu 2012 bavuye muri RDC.
Ishuri rya Musaza TSS, ryigamo abana b’impunzi zicumbikiwe mu nkambi ya Mahama 60, biga mu mashami atandukanye.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
|
Mu Kirundi hari umugani tuvuga ngo "ijoro ribara uwariraye. Président Kagame Azi icarico Kuba impunzi, Imâna izomwambike icubahiro akwiriye kuko azi guha agaciro umuntu nk’ikiremwa gusumba ibindi vyose.