Jean Maurice Uwera ni umuyobozi mu itangazamakuru ufite uburambe burenga imyaka 14 mu muri uyu mwuga, cyane cyane mu bijyanye na Radiyo n’itumanaho rigenewe imbaga y’abaturage.
Afite ubumenyi bwimbitse ku miterere n’imikorere y’itangazamakuru mu Rwanda, ku byo abaturage bakeneye kumenya, ndetse no ku mikoranire n’inzego za Leta.
Kuva muri Gashyantare 2025, ni Umuyobozi Mukuru (Executive Director) wa 93.9 SK FM, aho ayobora icyerekezo n’imirongo ngenderwaho y’itangazamakuru ryibanda ku bucuruzi n’inyungu rusange.
Mbere yaho, yakoreye Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (Rwanda Broadcasting Agency – RBA) kuva mu 2016, aho yagiye akora imirimo itandukanye irimo kuba Umunyamakuru ushinzwe kuvuga amakuru imbonankubone (RTV Senior Presenter) ndetse n’Umuyobozi wa Radiyo Magic FM.
Maurice Uwera yatangiye umwuga we mu itangazamakuru mu mwaka wa 2011, akora nk’Umuyobozi ushinzwe Umusaruro (Production Manager) kuri Flash FM & TV, nyuma yo kuva mu mirimo yo mu rwego rw’amahoteli.
Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza (Bachelor’s Degree) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Catholic Institute of Kabgayi.
Uretse Jean Maurice Uwera, inama y’Abaminisitiri yanashyize abandi bayobozi batandukanye mu myanya barimo abo muri Minisiteri y’Uburezi hamwe no muri Komisiyo y’Igihugu y’amatora.
Hanemejwe ba Ambasaderi bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, barimo uwo muri Sudan y’Epfo n’uwa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, bafite icyicaro i Kigali, uwa New Zealand ufite icyicaro i Addis Ababa muri Ethiopia, n’uwa Namibia ufite icyicaro i Dar es Salaam muri Tanzania.
Kuri aba hiyongeraho Umuyobozi w’Ibiro by’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Iterambere ry’Ubukungu muri Afurika (UNECA) mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba ufite icyicaro i Kigali.
Mu bindi, inama y’Abaminisitiri yagejejweho imyiteguro y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano iteganyijwe ku itariki ya 5 n’iya 6 Gashyantare 2026.
Yanemeje imishinga y’amategeko irimo Umushinga w’Itegeko rihindura itegeko n° 018/2025 ryo ku wa 30/06/2025, rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2025/2026.
Iyi ni inama ya mbere y’Abaminisitiri iteranye kuva uyu mwaka watangira, ikaba yari iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
|
MUKORA BYIZA
Arashoboye cyaneee