Umunsi nk’uyu twambara uruhu rw’umubabaro wa cya gihe, ariko ni mwe mudukomeza - Uwarokotse Jenoside
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bo mu miryango y’abari abakozi ba MICOMART (Ministère du Commerce, de l’Artisanat et du Tourisme), bashimira cyane abakora muri iyo Minisiteri, ubu yahindutse Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda (MINICOM), ko bababereye umuryango mwiza, bikabagarurira icyezere cy’ubuzima.
Ibyo ni ibyo bagaragaje kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Kamena 2026, mu gikorwa cyateguwe na MINICOM, cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, byumwihariko, abari abakozi ba MICOMART 34 bishwe muri Jenoside.
Ni igikorwa cyabereye ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyamata mu Karere ka Bugesera rushyinguwemo imibiri isaga 45.000 y’abazize jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse kuri ubu rukaba rwaragiye mu murage w’isi wa UNESCO.
Mpfizi Edouard, wari ufite imyaka 8 mu gihe cya Jenoside, ubu ni we uhagarariye abarokotse bo muri iyo miryango y’abahoze ari abakozi ba MICOMART. Yagarutse ku cyizere babonye bagikuye mu bikorwa byiza by’abakozi ba MINICOM.
Yagize ati, “ …uyu munsi rero nubwo uba ari umunsi wo kwibuka abacu, ni n’umunsi udukomeza,kuko dusubira mu mateka yacu, tukongera tukambara uruhu rw’umubabaro w’icyo gihe, tugakurura uko abavandimwe bacu babaga bameze, ariko tugasubizwamo imbaraga n’abantu nkamwe muba mudushyigikiye, muba mwatugaragiye kugira ngo tudaheranwa n’amateka”.
“Muri iyi miryango 34 y’abari abakozi muri iyi Minisiteri, harimo abana b’imfubyi, hari incike, harimo n’abafite ibibazo by’ibikomere byo mu mutima, nshimira cyane rero ubufatanye n’umutima wa kimuntu n’inkunga abakozi ba MINICOM badahwema kutugaragariza…inkunga yanyu yaba iy’ibikoresho, yaba iy’ihumure yagize uruhare rukomeye mu kongera icyizere no kubaka imibereho myiza y’abarokotse no gukomeza ubuzima bufite icyerekezo”.
Madamu Mukeshimana Claire, Umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa rusange muri MINICOM, akaba ari nawe watanze ubutumwa bwa MINICOM muri icyo gikorwa, yashimye cyane abakozi ba MINICOM n’ibindi bigo byaje kwifatanya nabo mu gikorwa cyo kwibuka abari abakozi ba MICOMART.
Yagize ati, “ Ndihanganisha imiryango yabuze ababo bari abakozi bo muri Minisiteri y’ubucuruzi, inganda n’ubukorikori bitaga ‘MICOMART’ ndetse n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi turi kumwe uyu munsi mwese muri rusange, ndabihanganishije mbabwira nti nimukomere, muhumure ntimuri mwenyine, muri kumwe n’igihugu, muri kumwe n’ubuyobozi…”.
“… Abo twibuka uyu munsi ibyo bakorewe birazwi, ariko icyo dushima uyu munsi, ni uko hari ababakomokaho barokotse. Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye benshi muri bo, bari abahanga, bari bakunze igihugu cyabo, baragikoreye batiganda, basize imfubyi basiga abapfakazi. Abo twabonye basaga 30 bishwe, uyu ni umwanya wo kubibuka, ko bishwe bazira uko bavutse, bazira akarengane…Kwibuka ni umwanya wo gusubiza agaciro abacu bishwe urw’agashinyaguro, tukibuka ibikorwa byiza by’abarangaga, imirimo bakoreye igihugu, inzozi bari bafite bavukijwe. Kwibuka kandi ni inshingano ya buri Munyarwanda wese, kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi…”.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|