Umuhanda waturitse hagati ya metero 6-8 z’ubutambike biturutse hasi, bigakekwa ko byatewe n’amazi. Umuhanda wacitse urenga akarongo k’umweru kagabanyamo umuhanda kabiri ku buryo nta modoka ishobora gutambuka; nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashenyi, Simeon Byiringiro abitangaza.

Imodoka zitwara abagenzi ku gihe zizwi nka “Express” zo ingendo zirakomeje, izituruka i Kigali na Musanze zihagarara hakurya, abagenzi bagahinduranya imodoka, bagakomeza ingendo zabo.


Ugucika k’uyu muhanda bifite ingaruka ku rujya n’uruza rw’abagenzi n’ibicuruza kuko ni wo muhanda uhuza u Rwanda n’igihugu cya Kongo-Kinshasa. Ariko bashaka kujya mu Karere ka Rubavu na Goma bashobora gukoresha umuhanda wa Kigali-Muhanga-Ngororero.

Kugira ngo uwo muhanda usanwe wongere ube nyabagendwa, bishobora gufata iminsi itari micye kuko bisaba imirimo myinshi.

Ibi bibaye mu gihe uyu muhanda mu Karere Ka Rulindo hafi y’ibiro by’akarere uteza ibibazo abagenzi byo gutinda iyo imvura yaguye, igitaka kiramanuka kigwa mu muhanda, imodoka ntizibashe kugenda kubera ubunyereri.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 13 )
Ohereza igitekerezo
|
iyi photo ntabwo ijyanye ninkuru mwatanze kuko uyirebye wakwibaza ukuntu umuhanda utagendwa?