Umuganda w’u Rwanda ushobora gusabirwa kwandikwa mu Murage w’Isi

Abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda basabye Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) kwandikisha Umuganda w’u Rwanda mu Murage w’Isi.

Bavuze ko bakurikije uburyo ukorwa haba mu Rwanda no mu mahanga binyuze mu nzego z’umutekano ziba zagiye mu butumwa bw’amahoro, uramutse utinzwe kwandikisha ari igitekerezo abandi bashobora kuzatwara u Rwanda.

Byasabwe na Senateri Emmanuel Havugimana, mu nama nyunguranabitekerezo Inteko Ishinga Amategeko yagiranye na Minaloc n’abafatanyabikorwa bayo ku ishirwa mu bikorwa rya Politiki y’Igihugu y’Umuganda kuri uyu wa 31 Werurwe 2026.

Asima uruhare umuganda ugira mu iterambere ry’igihugu, aho yagize ati “Umuganda uri mu mateka yacu kandi wagize ikintu kinini ugeza ku gihugu cyacu.”

Ibi Senateri Havugimana yabivuze ashingiye ku mibare yatanzwe na Minisitiri wa Minaloc, Dominique Habimana, y’ibikorwa byakozwe n’umuganda mu gihe cy’amezi atandatu ashize n’uburyo wagiye ugira uruhare mu guhuza abantu haba mu Rwanda no mu maganga.

Yakomeje agira ati “Kubera ko umuganda ari ikintu gifite inkomoko mu Rwanda, nifuzaga ko wakwandikishwa mu Murage w’Isi muri Unesco.”

Ati “Ngirango urabona ingabo zacu muri Centrafrica zirawukora, ejo bundi numvise muri Jamaica baririmba bati ‘umuganda’, narishimye cyane kumva ko abantu bo muri Jamaica ijambo umuganda barimenye bijyana n’ukuntu rifite akamaro kandi rihuza abantu, ugize ibyago bakamugeraho. Umuganda ni ikintu cyiza cyane gikwiye kubungwabungwa.”

Minisitiri Habimana yijeje Inteko ko koko bigiye gusuzumwa hakarebwa ni umuganda wakwandikishwa mu Murage w’Isi.

Mu mezi atandatu ashize, binyuze mu muganda, hasanwe hakanahangwa imihanda ifite uburebure bureshya n’ibirometero 25,188, gusana inzu zibarirwa mu 125,965, kubaka ubwiherero 46,654, kubaka inzira z’amazi zireshya n’ibirometero 63,971, gutera ibiti birenga ibihumbi 40 n’ibindi.

Nubwo umuganda ushimwa gutyo kandi urugare rwawo mu iterambere ry’igihugu rukaba rudashidikanywaho ariko, abagize Inteko Ishinga Amategeko bagaragaje ko Politiki yawo igifite ibibazo birimo kuba udafite imitegurire ihamye ituma witabirwa na buri we, kuba hari ibikorwa ukora igice ntibikomeze bityo imbaraga z’abaturage zigapfa ubusa no kuba hakiri abanyamujyi n’urubyiruko bawupinga ntibawukore bibwira ko ari uw’abanyacyaro gusa.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka