Ibitangazamakuru 30% ni byo biteganyiriza abakozi
Raporo y’ubushakashatsi bwakozwe n’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ) y’uyu mwaka wa 2026, igaragaza ko 30% gusa by’ibitangazamakuru ari byo biteganyiriza abakozi babyo mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB), bivuze ko ari na bo bafite ubwishingizi mu kwivuza butangwa n’icyo kigo cya Leta.
Iyi raporo ivuga ko abangana na 57.4% ari na bo benshi, bafite ubwishingizi bwa Mituweli (Mutuelle de Santé), mu gihe 30% bafite ubwishingizi bwa RSSB/RAMA, akenshi butangwa ku bakozi bafite akazi gahoraho, 7.8% bafite ubwishingizi bwigenga mu gihe 4.9% nta bwishingizi bw’indwara bafite na bumwe.
Kuba abantu 30% gusa ari bo bafite ubwishingizi bwa RSSB/RAMA, ubusanzwe bugaragaza akazi gahoraho gatangirwa imisanzu y’ubwiteganyirize, bihura n’imibare y’imiterere y’akazi igaragaza ko abatageze kuri kimwe cya kabiri, ari bo bafite akazi gahoraho.
Iyi raporo yerekana kandi ko kuba benshi mu banyamakuru bakoresha ubwisungane bwo kwivuza bwa Mituweli (57.3%), gahunda y’ibanze y’ubwishingizi bw’indwara y’abaturage muri rusange, bigaragaza ko abanyamakuru benshi badafite inyungu z’ubwishingizi bw’indwara butangwa n’abakoresha babo.
Ibi bishimangirwa kandi n’imibare yo muri iyi raporo igaragaza ko 75% by’ibigo by’itangazamakuru byigenga, bidatanga ubwishingizi bw’indwara ku bakozi babyo (Financial Sustainability Assessment, 2023).
Imibare y’ubwiteganyirize bwa pansiyo na yo igaragaza ishusho nk’iyi. Abagera kuri 55.5% gusa ni bo batanga imisanzu muri RSSB, mu gihe 40.2% badafite ubwiteganyirize bwa pansiyo na mba, naho 4.3% bari muri gahunda z’ubwiteganyirize bwigenga.
Abo 40.2% badafite ubwiteganyirize na bumwe, bigaragara ko bazahura n’ingaruka zikomeye mu gihe bazaba bageze mu zabukuru.
Ibi bigaragaza ko abenshi mu bari mu mwuga w’itangazamakuru batinjiza ibibafasha kubaho neza, ari yo mpamvu basahaka ibindi bakora babangikanya n’itangazamakuru, gusa ababigezeho ni 26.2% gusa. Bisobanuye ko abarenga 1/3 bo bakora itangazamakuru gusa, bityo ko bagombye na bo kubona ibindi bakora byakynganira umushahara wabo muto.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|