Umugabo wita ku bana agira ubuzima bwiza bwo mu mutwe - Impuguke

Abahanga mu by’imibereho n’imibanire y’abantu bahamya ko umugabo ufata umwanya uhagije wo kwita ku bana, bituma agira ubuzima bwiza bwo mu mutwe kuko hari byishi birimo n’ibitari byiza areka kujyamo kubera kwita ku bana.

Ibi ni byagarutsweho na Silas Ngayaboshya, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Guteza Imbere Uburinganire no kongerera Ubushobozi Abagore muri Ministeri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), ubwo yagezaga ikiganiro kijyanye no kwita ku buringanire mu igenamigambi ku bagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, kuri uyu wa Kane tariki 21 Gicurasi 2026.

Ngayaboshya yavuze ko ubushakashatsi bwerekanye ko umugabo wita ku bana na we abyungukiramo, bikaba biri muri gahunda nziza yo gusaranganya imirimo yo mu rugo.

Yagize ati “Ubushakashatsi bugaragaza ko umugamo wita ku bana agabanya kunywa ibisindisha (alcohol), ibipimo byayo bikagabanuka bikajya hasi, ko agira ubuzima bwiza bwo mu mutwe. Agabanya kandi gukoresha inkoni kugira ngo ahane abana. Gusaranganya rero imirimo yo mu rugo si umutwaro, ahubwo biba umutwaro iyo idasaranganyijwe”.

Ati “Kugira ngo ubuzima bw’uburyango bugende neza, ni ngombwa ko habaho isaranganywa ry’imirimo yo mu rugo. Aha navuga nko guteka, gukora amasuku, nkagaruka ku kwita ku bana ndetse no kwita ku bageze mu zabukuru. Iyo ni imirimo rwose yagombye gusaranganywa”.

Ngayaboshya akomeza avuga ko imirimo yo mu rugo itishyurwa akenshi iharirwa abagore, abantu bagombye kumenya agaciro kayo, kuko itakozwe uko bikwiye hari n’ibindi byishi byabangamirwa mu iterambere ry’umuryango.

Silas Ngayaboshya
Silas Ngayaboshya

Ati “Iyi mirimo kubera iki ari ingenzi? Mu by’ukuri ni yo ya mbere yubaka umuryango, n’abari muri uwo muryango bakabona imbaraga zijya kubaka Igihugu. Ni yo ituma abagize umuryango bagira ubuzima bwiza, ndetse bakanafasha n’abazabakurikira gukura bafite indangagaciro z’Umunyarwanda”.

Yungamo ko atari byiza mu muryango, kuvuga ngo iki cyakorwa neza n’uyu kurusha uyu.

Ati “Reka dushingire ku gihe abantu bafite, aho gushingira kuri ni nde wakora iki neza kurusha undi. Ndibuka nigeze nkora amahugurwa ahantu, hanyuma umwe mu bo twari kumwe aravuga ati nakuze nkunda guteka, mbyishimira cyane, ariko ndongoye umugore arambwira ati ntuzagere mu gikoni”.

Ngayaboshya akomeza avuga ko imirimo yo mu rugo yagombye gusaranganywa n’abagize umuryango, kuko iyo bitagenze uko bishobora kuwugiraho ingaruka bikanatuma usenyuka ndetse bikaba byanasenya umuryango mugari.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka