
Makuza Bertin Umwe mu banyemari Bakomeye mu Rwanda yitabye Imana
Aya makuru aravuga ko uyu Munyemari yazize uburwayi butunguranye bwamufashe ubwo yajyaga mu mirimo ye isanzwe kuri uyu wa Gatatu, akajyanwa byihuse mu bitaro byitiriwe umwami Faisal Kugirango yitabweho.
Ageze ku bitaro ngo abaganga basanze yagize ikibazo cyo gucika imitsi yo mu mutwe gikunze guterwa ahanini n’umunaniro. Ahagana saa sita z’ijoro ni bwo inkuru y’uko yitabye Imana imenyekanye.
Makuza Bertin yari umwe mu banyemari bakomeye bo mu Rwanda umaze imyaka irenga 30 akora ubucuruzi .
Niwe nyiri Urugandarwa rwa Rwanda Foam rumaze igihe kinini rukora matela, akanaba azwi cyane ku nyubako yujuje mu Mujyi wa Kigali yitwa M Peace Plaza, Inyubako yuzuye Itwaye Miliyoni 40 z’amadolari y’ Amerika.
iyi nkuru Kigali Today iracyayikurikirana

Ni we nyiri uruganda rwa Rwanda Foam rukora matera

Ni nawe nyiri M Peace Plaza yubatse mu Mujyi wa Kigali rwagati
Ibitekerezo ( 29 )
Ohereza igitekerezo
|
uwo musaza imana imwakire mubayo kandi yarakoze bigaragarira muriwese
mugire ukwihangana abasigaye imana muzehe imwakire mubayo gusa agiye twari tukimukeneye
mugire ukwihangana abasigaye imana muzehe imwakire mubayo gusa agiye twari tukimukeneye
Uwomusaza imana imwakire mubayo gusaturahombye cyaneee ahaaa iyisi!
May he rest in peace.