Umubare muto w’inzobere ku bibazo byo mu mutwe ni imbogamizi ku bigo ngororamuco
Mu bigo ngororamuco bitandukanye biri hirya no hino mu Gihugu, haravugwa ikibazo cy’umubare muto w’inzobere ku buzima bwo mu mutwe, bigatuma abafite iki kibazo batitabwaho uko bikwiye, kikaba ari kimwe mu bituma ibyo bigo bikomeza kubamo abantu benshi.
Ibi ni ibyatangajwe na Komisiyo y’Imibereho myiza y’Abaturage mu Nteko Ishinga Amategeko, kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Gashyantare 2026, ubwo Perezida w’iyi Komisoyo, Depite Uwamariya Veneranda, yagezaga ku Nteko raporo yakozwe hagendewe ku bibazo Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yagaragaje biri mu bigo ngororamuco.
Muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, hagaragaramo ko inzobere imwe mu 2024 yitaga ku bantu 150, mu gihe Ikigo cy’Igihugu cy’Igororamuco (NRS), cyateganyaga ko inzobere imwe yagombaga kuba yita ku bantu 78.
Iki kibazo cyanagarutsweho na Depite Uwubutatu Marie Thérèse, aho yabajije ati “Byagaragaye ko umubare w’inzobere ari muto ugereranyije n’ubwiyongere bw’agajyanwa mu bigo ngororamuco kandi n’ingengo y’imari idahagije. Ni iki rero kizakorwa kugira ngo iyi ngengo y’imari iboneke bityo izi nzobere zongerwe”.
Kuri iki kibazo, Depite Uwamariya yavuze ko abasaba ingengo y’imari yo gukemura iki kibazo babinyuza mu nzira zisanzwe.
Ati “Ni twe rwego rugena ingengo y’imari iyo yasabwe, cyangwa dukora ubuvugizi kugira ngo iboneke. Ubwo rero inzira banyuramo basaba ingengo y’imari irazwi bayikurikize, bagaragaze ikibazo, ishobora kuboneka ubu cyangwa ubutaha, biterwa n’uburyo iyabonetse isaranganywa”.
Yakomeje avuga ko hari izindi gahunda zatangiye gushyirwa mu bikorwa mu guhashya iki kibazo, biciye muri Minisiteri y’Ubuzima.
Ati “Minisiteri y’Ubuzima yagaragaje gahunda z’ubukangurambaga hagamijwe gukumira ikoreshwa ry’inzoga ku kigero cyo hejuru, harimo Tunyweless, Inzoga si iy’abato, Inzoga ntizirera n’ubutumwa bugenewe ababyeyi bubasaba kurinda abana inzoga. Hari kandi serivi z’ubujyana ku buzima bwo mu mutwe kuva ku bigo nderabuzima kugera ku bitaro bikuru”.
Hari kandi ingamba zo guteza imbere ubuzima bwo mu mutwe, zirimo gukumira, gupima no gutanga ubufasha hakiri kare, ndetse no kongera imbaraga mu ishami ry’ubuzima bwo mu mutwe mu mashuri.
Muri iyi raporo, hagaragajwe ko umubare w’abajyanwa mu bigo by’igororamuco wazamutse ku kigero cya 92%, ukava ku 3,886 mu mwaka wa 2020/2021 ugera ku 7,461 mu mwaka wa 2023/2024.
Ubu bwiyongere rero bw’abajyanwa mu bigo ngororamuco, ni bwo bwatumye Abadepite bagira impungenge ku mubare w’inzobere ku bibazo byo mu mutwe ukiri hasi, mu gihe abakeneye ubufasha bwabo bakomeje kwiyongera.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|