Ni umuhango wabereye muri Ambasade ya Amerika i Kigali, witabirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb. Olivier Nduhungirehe.
Minisitiri Nduhungirehe yashimye ubufatanye bumaze igihe kirekire hagati y’ibihugu byombi agaragaza ko bishimangira ko ahazaza ari heza.
Yagize ati: “Mu gihe tureba ahazaza, biragaragara ko ibyiza kurushaho by’umubano hagati y’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bikiri kwandikwa. Amahirwe dufite imbere ni menshi, kandi dufatanyije dushobora gukomeza kubaka ubufatanye buzana inyungu zirambye ku bihugu byacu byombi no ku baturage babyo.”
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakoronijwe n’u Bwongereza (British Empire), guhera mu 1607, ubwo hashyirwagaho ubukoloni bwa mbere bw’igihe kirekire bwitwa Jamestown muri Virginia.
Bwarakomeje kugeza ku wa 4 Nyakanga mu 1776, ubwo hasohokaga itangazo ry’ubwigenge ryemeza ibice 13 byari bikoronijwe n’ Ubwongereza bibonye ubwigenge. Icyo gihe hari ku ngoma y’Umwami George III wayoboraga u Bwongereza.
Gusa icyo gihe intambara y’ubwigenge yarakomeje kugeza mu 1783, ubwo u Bwongereza bwemeye ku mugaragaro ubwigenge bwa Amerika binyuze mu masezerano y’i Paris azwi nka "Treaty of Paris".
Nyuma yo gutsinda iyo ntambara, George Washington yabaye Perezida wa mbere wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 1789.
Ni yo mpamvu buri mwaka ku wa 4 Nyakanga uba umunsi w’Ubwigenge bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
U Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bisanzwe bifitanye umubano wa dipolomasi, ubukungu, umutekano, ubuzima, uburezi n’iterambere, umaze imyaka myinshi kandi ugenda uhinduka bitewe n’inyungu z’impande zombi.
Amerika ifite Ambasade i Kigali, naho u Rwanda rukagira indi i Washington. Ibihugu byombi bikunze kugirana ibiganiro by’abayobozi, gukorana ku bibazo by’umutekano n’akarere,
no gufatanya mu bikorwa by’iterambere.
Perezida Paul Kagame yagiye ahura n’abayobozi batandukanye ba Amerika mu bihe bitandukanye.
Mu bukungu n’ishoramari, Amerika ni umwe mu bafatanyabikorwa b’u Rwanda mu bijyanye n’ubucuruzi n’ishoramari. Aho usanga gahunda nka AGOA (African Growth and Opportunity Act), igamije gufasha ibihugu bya Afurika birimo u Rwanda, kohereza ibicuruzwa muri Amerika bitishyuye imisoro imwe n’imwe.
Amerika kandi ifasha mu bijyanye n’ikoranabuhanga, ubucuruzi, ubuhinzi, n’imwe mu mishinga y’abikorera.
Mu bijyanye n’ubuzima, Amerika yabaye umwe mu baterankunga bakomeye mu rwego rw’ubuzima mu Rwanda, binyuze muri gahunda yayo yo kurwanya Sida (PEPFAR).
USAID yafashije mu kurwanya SIDA, Malariya, indwara z’ibyorezo, guteza imbere amavuriro n’ubuvuzi.
Mu burezi, Amerika ifasha mu gutanga buruse, amahugurwa no kongerera ubushobozi urubyiruko rw’abanyarwanda. Ubu abanyarwanda benshi biga cyangwa bagahabwa amahugurwa muri Amerika.
Mu bijyanye n’umutekano n’amahoro, ibihugu byombi bifatanya mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.
Amerika kandi yashimye uruhare rw’u Rwanda mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro, n’umutekano wo mu karere.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|