Yakira abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ku meza kuri uyu mugoroba, Perezida Kagame yabwiye abari bitabiriye inkuru y’abantu baje bakamwegera, bakamubwira bati "Paul, nturi Umukristo>"
Icyo Kagame yabashubije, nuko icya mbere kuba yitwa Paul bivuze ko ari Umukristo, ariko ababibutsa ko ababyeyi be bari Abakristo, Abagatolika, bityo nawe akaba ari Umukrsto.
Gusa icyo si cyo cyari Ikibazo kuri Perezida Kagame, ahubwo icyo yibajije ni ukugira ati "harya kutaba Umukristo nabyo bihindutse icyaha, ni ikintu umuntu yazira?"
Nk’aho ibyo bidahagije ariko, abo bantu barakomeje baramubwira bati "Ariko ntukize, nta mabuye y’ahgaciro ufite...nuko arababaza ati "harya ibyo bihinduka icyaha bite?"
Aha ngaha, Perezida Kagame yavuze ko abantu bakwiye kugabanya kugaragaza ko bitaye ku by’abandi, kuko ubwabyo bikurura ibindi bibazo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|