
Perezida Kagame yaganiriye n’abayobozi bakiri bato bibumbiye mu muryango YPO
Perezida Kagame avuga ko iyo umuntu yivuze ibigwi igihe atsinze ikibazo kimwe, bimwibagiza ko hari ibindi biri mu nzira.
Agira ati “Ugomba guhangana n’ibibazo byawe. Kandi iyo uhangana na byo ntugomba kwirara ngo wigambe kuko ikibazo kimwe gishira ikindi kiza.”

Perezida Kagame mu Kiganiro n’abahagarariye Young Presidents
Yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’abanyamuryango 80 b’ishyirahamwe ry’abayobozi bakiri bato ku isi, basuye u Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Nyakanga 2018.
Abo bayobozi bakiri bato bari baje mu Rwanda muri gahunda y’uwo muryango yo kubafasha gusobanukirwa imiyoborere.
Perezida Kagame yavuze ko adashimishwa n’uko Abanyarwanda bakwishyiramo ko igihugu cyabo ari isomo ku mahanga, bityo bakibagirwa ibyo bahanganye na byo.

Perezida Kagame asuhuza abanyamuryango 80 bahagarariye Young Presidents

Bamwe muri bo bafashe amafoto y’urwibutso na Perezida Kagame


Ifoto rusange y’Urwibutso Perezida Kagame yafatanye n’abanyamuryango ba Young Presidents
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|