Ubwatsi bugenewe gushyirwa muri Sitade Huye bwakererewe i Dar-es-Salam

Ubuyobozi bwa Rwanda Housing Authority (RHA) bwabwiye abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana Ikoreshwa ry’Imari n’Umutungo bya Leta (PAC) ko ukwezi kwa Kamena 2026 kuzasiga ubwatsi bwabugenewe bushyizwe muri Sitade ya Huye nk’uko byari biteganyijwe.

Yabivuze ubwo PAC yahataga RHA ibibazo bijyanye n’amakosa bakoze mu ikoreshwa ry’amafaranga Leta yageneye iki kigo mu bijyanye n’imyubakire, basubiza ikibazo cyari kibabajijwe na Depite Wassila Niwemahoro.

Uyu mudepite yabajije impamvu uyu mushinga wagombaga kumara amezi atandatu wakereweho igihe kirenze umwaka.

Mu mpamvu zari zatanzwe na RHA z’icyererwa ry’uyu mushinga harimo imvururu zabaye nyuma y’amatora ya Perezida wa Repubulika muri Tanzaniya bigatuma ibikoresho, birimo n’ubwo bwatsi ngo bitinda i Dar-Es-Salam.

Umuyobozi wa RHA, Alphonse Rukeburandekwe, yagize ati “ Nk’uko twari twabibasobanuriye mudusura, ni byo koko ibikoresho byatinze i Dar-Es-Salam kubera imvururu z’amatora, ariko ubu ibikoresho byose byarahageze ku buryo twizera ko itariki 15 Kanama 2026 uyu mushinga uzaba warangiye.”

Ni igisubizo kitanyuze PAC kuko Depite Muhakwa yahise amwibutsa ko “uyu munsi nta mvuru ziri muri Tanzaniya ariko n’ubundi umushinga ukaba utarimo gukorwa.”

Umuyobozi wa RHA yahise asubiza ko, nyuma y’ikibazo cy’ibikoresho hiyongereyeho indi mpamvu y’inyigo igaragagaza aho bagomba gucurikira amazi yo muri sitade, bakamenya niba acurikirwa mu burebure bwayo cyangwa mu bugari.
Ati “Ibi rero byadusabaga impuguke yemewe na FIFA igomba kubikora, ubu inyigo yararangiye.”

Uyu muyobozi yamaze impungenge abadepite bagize PAC, avuga ko ubwatsi bwahageze ndetse n’abakozi bakaba bahari ku buryo buryo ubu umushinga wose ugeze kuri 65%. Ibi bikaba bitanga icyizer ko ikatariki bihaye yo kuba imirimo irangiye (15/08/2026) izubahirizwa.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka