Ubuyapani buvuga ko uburyo u Rwanda rwiyubatse nyuma ya Jenoside ari ‘Igitangaza’
Shimada Tomoaki, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Buyapani, yashimye ubudaheranwa u Rwanda rwagaragarije Isi yose nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abarenga miliyoni mu minsi ijana gusa rugaharanira kongera kwiyubaka no kugera ku iterambere rirambye.
Yabigarutseho ubwo yitabiraga igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi , cyateguwe na Ambasade y’u Rwanda mu Buyapani, kigahuza Abanyarwanda batuye muri icyo Gihugu ndetse n’inshuti z’u Rwanda.
Minisitiri Shimada yatanze ubutumwa bwo guhumuriza abarokotse Jenoside n’imiryango yabo, ashimangira ko Leta y’u Buyapani yifatanyije na bo ndetse yongera gushimira byimazeyo u Rwanda ku bw’urugendo rwihariye rwo kongera kwiyubaka n’iterambere, binyuze mu kubaka uburyo buhamye bw’ishoramari no kuba rukomeje kugera ku ntego z’Igihugu giteye imbere mu ikoranabuhanga.
Minisitiri Shimada kandi yagarutse ku mubano w’ibihugu byombi, yibutsa zimwe mu ngendo zakozwe n’abayobozi b’u Rwanda bagiriye mu Buyapani by’umwihariko mu imurikagurisha rya Osaka Expo 2025, ryatangiye tariki 13 Mata 2025, aho rwamurikaga amateka yarwo no kumenyekanisha bimwe mu bicuruzwa bikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda).
Yagarutse kandi no ku nama mpuzamahanga ya cyenda yiga ku Iterambere rya Afurika (Tokyo International Conference on African Development - TICAD), yabaye umwaka ushize ikitabirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe.
Minisitiri Shimada yanagaragaje ko ku wa 1 Mata 2026 hatangijwe ibiro bihagarariye u Rwanda mu murwa mukuru wa Kobe w’Intara ya Hyōgo, bikaba ari ikimenyetso cy’imikoranire myiza hagati y’ibihugu byombi.
Yakomeje avuga ko u Rwanda n’u Buyapani bimaze igihe kinini bikorana mu nzego zitandukanye zirimo imishinga yo guteza imbere amazi n’isuku, ibikorwa remezo, ubuhinzi ndetse n’iterambere ry’abakozi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|