
N’ubwo yapfuye mu buryo busanzwe, urupfu rwe rwasize icyuho, amagambo adashobora kuzima. Yari umusirikare, intwari, inshuti, umubyeyi, ariko hejuru ya byose, yari umugabo wabayeho yitangira Igihugu cye.
Mu mugoroba wo kwizihiza ubuzima bwa Lt Gen. Kabandana ku wa 9 Nzeri 2025, mu kumwunamira, Gen. (Rtd) Fred Ibingira, inshuti ye magara, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye iki gikorwa yagize ati “Urupfu ni urupfu. Rukwiba igihe cyose, nubwo waba wararokotse ibitero byinshi.”
Ayo magambo ya Gen. (Rtd) Ibingira yababaje imitima ya benshi, cyane abari barabaye hamwe na Kabandana bari bazi neza ko ari intwari. Kabandana yari umuntu wabaye mu bihe bikomeye birimo umutekano mucye. Yari umusirikare wahuraga n’akaga, agahagarara imbere y’urupfu inshuro nyinshi mu rugamba rwo kubohora Igihugu.
Nk’uko Gen. (Rtd) Ibingira yabivuze, nyakwigendera Kabandana yarokotse ibitero, arokoka amasasu, arokoka imirwano y’intambara. Ariko amaherezo, urupfu ruraza ruramujyana kuko rutababarira, rumutwara nk’uko rutwara ubuzima bwa benshi.
Ati “Ariko muri uwo mwanya w’akababaro, hari ukuri kuruta agahinda, nubwo urupfu ari urupfu, ubutwari bwo burahoraho”.
Inkuru ya Lt. Gen. Kabandana ntishobora gutandukanywa n’inkuru y’Ingabo za RPA, Ingabo zidasanzwe. Mu ntangiriro za 1990, RPA ntizari Ingabo zifite intwaro nyinshi, ahubwo zari urunana rw’abasore n’inkumi bashyizwe hamwe baranzwe n’ubutwari n’ubushake bwo kurwanira Igihugu cyabo.
Bari bafite intwaro nke, amasasu macye, imyambaro itandukanye. Baryamaga munsi y’ibiti, bagendaga bashonje, rimwe na rimwe bagakomereka badafite ubavura. Muri izo ngorane zose ariko bari bafite ikintu cyarushaga kure intwaro. Bari bafite ubushake bwo kubohora u Rwanda.
Kubera guharanira ubwigenge no kubohoza Igihugu cyabo, bari bafite ubumwe ndetse bari biteguye no gupfa aho byari ngombwa, kuko kubaho batagira Igihugu cyabo byari bibi kurushaho.
Muri urwo rugamba, Lt. Gen. Kabandana yerekanye ubutwari bwe. Akiri umusore, yararwanye atari ku bwo guhembwa, cyangwa ku bw’icyubahiro, cyangwa ku bwo kumenyekana. Yarwaniye u Rwanda. Yarwaniye kubona Igihugu cyongera kubaho. Yarwaniye umutima ufite ukwizera ko kubohora Igihugu bidashoboka gusa, ahubwo ari ngombwa.
Gen. (Rtd) Ibingira yagarutse ku buzima bwe mu bihe by’urugamba
Mu ijoro ryo kumwunamira, Gen. (Rtd) Ibingira yibutse ibintu byinshi mu buzima yabanyemo na nyakwigendera Gen. Kabandana.
Ati “Niba hari umuntu warokotse ibitero byinshi, umuntu warashwe amasasu inshuro nyinshi mu rugamba rwo kubohora Igihugu, ni nyakwigendera Gen. Kabandana”.

Gen (Rtd) Ibingira yavuze ko mu myaka 35 yabanye na Lt Gen Kabandana, ari umwe mu bantu barashwe kenshi ariko agasimbuka urupfu.
Ati “Kabandana ari mu barashwe kenshi. Urupfu rero aho rubera imbwa, ntabwo rwakabaye rufata Kabandana, Umugaba Mukuru w’Ingabo ari hano afite Ingabo ayoboye, izo ngabo zakabaye zihangana n’urupfu ntirutware Kabandana, ariko imbwa irakwiba ukayoberwa uko yakwibye.”
Umurage ku Muryango n’u Rwanda
Gen. (Rtd) Ibingira yavuze ko amateka ya Kabandana azibukirwaho atari ay’intambara gusa yarwanye. Azibukirwa no ku muryango we yakunze kandi asize, ndetse azibukirwa no ku murage asigiye Igihugu.
Ati “Ku mugore n’abana be mukomeze ubutwari n’umurage wa Gen. Kabandana. Ntimuzamutenguhe. Mukomeze kumutera ishema.”
Ayo magambo yagaragazaga ko Ubutwari bw’umusirikare butarangirira kuva mu buzima, ahubwo bukomeza kubaho mu ndangagaciro asiga mu bana be, mu rugero yerekanye mu muryango we, no mu gihugu yafashije kwiyubaka.
Gen. (Rtd) Ibingira yavuze ko urupfu rwa Kabandana rwigisha isomo rirenga imbibe z’u Rwanda n’isi yose, kuko inkuru ye igaragaza yuko ibihugu bitazamurwa n’ubukungu cyangwa intwaro, ahubwo bizamurwa n’ubutwari bw’ababituye.
Ati “Ariko kubera ubwitange bwabo, u Rwanda uyu munsi ruriho nk’igihugu cyiyubatse. Ni igihugu cyabyawe bushya, atari ku gitangaza, ahubwo ku bw’imbaraga z’abagabo n’abagore banze gucika intege. Gen. Kabandana yari umwe muri bo. Ubwitange bwe, kimwe n’ubwa bagenzi be, ni umusingi w’amahoro n’iterambere ry’u Rwanda”.
Urupfu ni urupfu, ariko Ubutwari buzahoraho
Amagambo ya Gen. (Rtd) Ibingira avuga “Urupfu ni ubupfu” asobanura ko urupfu ruza ruturnguranye, ntawe uruhamagaye, ruza ari rubi, kandi ruza igihe kitatekerezwa umuntu atiteguye.
Ati “Rudutwara amajwi twari tugikeneye, intoki zari zigifite ibyo gukora, n’imitima yari ikigira urukundo rwo gutanga. Ariko urupfu ntirushobora gusiba ubutwari. Ntirusiba ubwitange. Ntirusiba umurage”.
Akomeza agira ati “Lt. Gen. Innocent Kabandana ashobora kuba yaravuye ku isi, ariko ubutwari bwe buracyariho. Buri mu basirikare bagikomeza kurinda u Rwanda bubaha. Buri mu mahoro Abanyarwanda bose bishimira uyu munsi. Buri mu muryango uzakomeza kwitwa izina rye mu ishema. Buri mu butaka bw’u Rwanda, bwahanzwe n’amaraso n’ibyuya by’abarwanashyaka”.

Nubwo u Rwanda ruri mu kababaro ko kubura intwari Lt. Gen. Innocent Kabandana, rukwiye no gushima ibitambo byahaye Igihugu kubaho. Gushima ubuzima bwatanzwe kugira ngo abandi babeho. Gushima ubutwari bw’abantu nka Gen. Kabandana, barwaniye bose, atari bo ubwabo birwanirira.
Ati “Ni yo mpamvu tuvuga ko dutandukanye na Lt. Gen. Innocent Kabandana ku bw’ubupfu ariko ni ukubifata nk’uwinjiye mu rugamba ruhoraho rw’intwari. Urugendo rwe rwarangiye, intambara ze zararangiye, inshingano ze zasohojwe. Ariko roho ye iracyari kumwe natwe, nubwo urupfu ari urupfu, ubutwari nyakuri ntibupfa na rimwe”.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|