Ubutwari bw’Inkotanyi bwaburijemo umugambi w’abacengezi - Intwari y’i Nyange

Iyo havuzwe ibigwi by’Inkotanyi akenshi abenshi babihuza n’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko abigaga mu ishuri ryisumbuye rya Nyange (ES Nyange) mu 1997, bafite andi mateka yihariye y’ubutwari bwazo.

Ni amateka maremare ariko atarakozwe mu gihe kinini kuko atangirana akanarangirana n’umugoroba wo ku wa Gatatu tariki 18 Werurwe 1997, ubwo abigaga muri iryo shuri, bari bavuye gufata ifunguro rya nijoro basubiye mu masomo (Étude) yabo.

Iryo joro abigaga kuri ES Nyange bw’umwihariko abo mu mwaka wa Gatanu n’uwa Gatandatu, ntabwo bazaryibagirwa cyangwa ngo barikumbure kubera uburyo abacengezi babigabijemo bagasiga bishe abanyeshuri batatu undi akagwa ku bitaro bya Kabgayi aho yari yajyanywe kuvuzwa.

Aloys Kayiranga wari ufite imyaka 19, ni umwe mu banyeshuri b’Intwari z’i Nyange, wigaga mu wa Gatandatu icyo gihe, avuga ko bagiye gufata ifunguro ry’umugoroba kuva saa 18:30 kugera saa 19:30, ariko babona mu madirishya abacengezi ari benshi bakagira ngo ni ingabo z’u Rwanda kuko na zo hari igihe zahanyuraga ziri mu bikorwa byo kurinda umutekano.

Aloys Kayiranga, umwe mu Ntwari z'i Nyange
Aloys Kayiranga, umwe mu Ntwari z’i Nyange

Ati “Uwo munsi twabonye ari benshi mu madirishya y’aho turira, tubona bararunguruka mu birahure, tukabona ni ibisanzwe, imbunda z’amoko atandukanye, turarya turarangiza, dutangira no kuzamuka mu byiciro dusubira mu ishuri. Twe rero twari mu mwaka wa gatandatu twarangizaga nyuma kuko twaranaganiraga turi abantu bakuru ugereranyije n’abandi banyeshuri twiganaga.”

Arongera ati “Mu kuzamuka, bamwe batuzamuka inyuma ariko abandi bazamutse imbere bahagazemo hagati, baraduhagarika, baratubaza bati amakuru yanyu, tuti ni meza, ese ibi biryo mufite ni bya bande? Tuti ni bagenzi bacu barwaye, batabashije kuza aha ngaha. Bati se byari biryoshye, tuti byari biryoshye. Bati ko mutaduhayeho se? Tukabihorera ntitugire icyo tubasubiza.”

Hashize iminota micye bigeze saa mbili (z’umugoroba) inzogera yo gusubira mu ishuri iravuzwa, abanyeshuri bose basubira mu mashuri yabo batangira kwiga, hashize nk’iminota 15 basubiye mu ishuri nibwo igikorwa cy’ubutwari cy’umusirikare w’Inkotanyi cyaburijemo umugambi wose w’abacengezi nk’uko bari bawuteguye.

Kayiranga ati “Ntekereza ko ari na cyo cyatumye igikorwa nyirizina mwumva kitagezweho neza nk’uko abo bacengezi bari bagiteguye. Barazamutse bagera mu kigo ari benshi cyane, bafite intwaro zinyuranye, imbunda nyinshi. Aha hakaba hari umusirikare w’Inkotanyi wari wavuye hakurya ku kigo aho bari bakambitse, yaje gusharija (Charge) icyombo aha ku ishuri, kubera ko muri aka gace kose nitwe twari dufite moteli y’amashanyarazi. Bazaga kenshi bakazana ibyombo byabo bakabishyiraho byakuzura bagasubirayo, twari tubimenyereye.”

Yungamo ati “Iryo joro hari umwe afite ibyo byombo arimo kubikurikirana, ntiyabaga ari mu ishuri, yabaga yibereye hanze twe turimo kwiga, yarababonye bazamuka kandi ababona ari benshi twumva arasakuje cyane, aravuga ati mwebe muri bande? Kuko yari azi ko abanyeshuri bose basubiye mu mashuri. Ntibamusubiza, baramubwira ngo uraje utubone, batangira kuza bamwegera, yafunguye imbunda ahita abarasamo, barasandara, bahita batangira kumugota kuko bari benshi, icyo yakoze yarirukanse.”

Muri uko kwiruka ngo yari yamaze kurasamo umwe mu bacengezi arapfa, bituma igikorwa cyabo kimenyekana kuko bashakaga kuza gutoranya abanyeshuri neza bitonze bakurikije amoko, bakabica, barangiza bakagenda bitamenyekanye, bikazamenyekana bukeye.

Nubwo bahise birara mu banyeshuri bakabica ariko ngo babikoranye igihunga kuko bari bazi neza kandi biteguye ko isaha n’isaha ingabo z’u Rwanda zibageraho kubera ko hari uwari wamaze kumenya amakuru.

Hari impapuro zari zanditseho abagombaga kwicwa

Kayiranga avuga ko Ubutwari bwaranze abasirikare b’Inkotanyi butagarukiye mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi gusa, kuko bwakomeje nyuma yaho bukanigaragariza cyane kuri ES Nyange, kubera ko iyo hataba uwo musirikare ngo abaraseho bitume bagira ubwoba, uyu munsi haba havugwa ibindi.

Ati “Hari amakuru twaje kumenya ko bari bafite impapuro bateguriyeho amazina y’abantu, Abahutu n’Abatutsi, ntituzi uko bari barabibonye, ariko bigaragara ko bari baje bashaka kuza kwica neza bitonze muri iryo joro, nta muntu ubimenye, bakaza kwigendera. Ahubwo uriya musirikare bahasanze yakoze igikorwa gikomeye cyane, ndashaka kugaragaza ubutwari bw’Inkotanyi ko atari ubwa none, ndetse ko n’umusirikare umwe ashobora gukora igitangaza aho ari, ari umwe gusa.”

Ubutwari bw’Inkotanyi bwanigaragarije kuri Valens Ndemeye wari umunyeshuri

Ubutwari bw’Inkotanyi muri iryo joro ntabwo bwigaragarije gusa ku musirikare warasanye n’abacengezi mbere y’uko batangira kwica abanyeshuri, kuko bwanigaragarije muri Valens Ndemeye wari umunyeshuri mu mwaka wa Gatanu, ariko akaba yari amaze igihe avuye mu gisirikare cy’Inkotanyi mu rugamba rwo guhagarika Jenoside.

Ku ishuri ry'i Nyange ahafite amateka y'ubutwari hashyizwe ikimenyetso cy'ubumwe
Ku ishuri ry’i Nyange ahafite amateka y’ubutwari hashyizwe ikimenyetso cy’ubumwe

Ubwo abacengezi bari bamaze kwica abanyeshuri bo mu mwaka wa Gatandatu, bakomereje muwa Gatanu, batangira ku barasa, bakimara kurasamo babiri, nibwo Ndemeye yahisemo kwitangira bagenzi be, arahaguruka asimbukira uwari mu muryango afite imbunda, batangira kuyirwanira, bituma abandi bashobora kubona aho banyura bariruka barahunga, bimuviramo kuhasiga ubuzima.

Nubwo hari abari abanyeshuri mu mwaka wa Gatanu n’uwa Gatandatu icyo gihe barashwe, ariko ngo abacengezi babikoranye igihunga bituma batagera neza ku mugambi wabo nkuko bari bawuteguye.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka