Uburyo bushya bwo kwishyurana, eKash bwatangiye

Banki Nkuru y’u Rwanda yatangije uburyo bwo kwishyurana amafaranga bwihuta buhuriweho n’ibigo by’imari bitandukanye (RNDPS/eKash), buri mu ngamba zashyizweho n’u Rwanda zo guteza imbere uburyo bwihuta bwo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Mu itangazo ryashyizweho umukono na Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye, hagaragajwe ko ubu buryo butuma abakiliya bashobora kohereza no kwakira amafaranga ndetse bagakoresha ubwishyu hagati y’ibigo by’imari byahawe uruhushya rwo gukora, bityo serivisi zo kwishyurana zikarushaho kuboneka, mu buryo bwizewe, ku giciro gihendutse kandi zikagera kuri buri wese.

Muri iri tangazo, BNR ikomeze igira iti: "Mu rwego rwo kubahiriza inshingano zayo z’ubugenzuzi, BNR igenzura imikorere ya eKash kandi igakorana bya hafi n’abafatanyabikorwa bireba kugira ngo ubu buryo bubashe gukora mu mutekano usesuye, mu buryo bwizewe kandi hubahirizwa ibisabwa n’amategeko n’amabwiriza."

BNR ivuga kandi ko ikomeza gukurikirana ibijyanye n’uko abatabira ubu buryo biteguye kubukoresha, uko serivisi ziboneka, ibikorwa byo guhererekanya amafaranga, ingamba zo kurengera abakiriya n’uko ibibazo bigaragazwa n’abakiriya bikemurwa.

Iyi gahunda iteganyijwe gutangira kuri uyu wa 14 Nyakanga 2026, aho ibikorwa byo koherezanya amafaranga hagati y’umuntu n’undi bizajya bikorwa binyuze muri eKash. Abakiriya bazabasha gukora ibikorwa bitandukanye byo kohereza no kwakira amafaranga mu buryo bwihuse hagati ya konti zo muri banki na konti zo muri telefoni ngendanwa.

BNR ikomeze igira iti: "Ibyo bikorwa birimo koherezanya amafaranga ava kuri konti yo muri banki ajya kuri konti yo muri telefoni ngendanwa, ava kuri konti yo muri telefoni ngendanwa ajya ku yindi konti yo muri telefoni ngendanwa, ava kuri konti yo muri banki ajya kuri konti yo muri telefoni ngendanwa ndetse n’ava kuri konti yo muri telefoni ngendanwa ajya kuri konti yo muri banki."

Mu gukora ibi bikorwa byo kohereza no kwakira amafaranga, abakiriya bazakomeza gukoresha konti zo muri banki na telefoni ngendanwa basanzwe bakoresha. Umubare ntarenagwa w’amafaranga ashobora koherezwa cyangwa kwakirwa muri eKash ni amafaranga y’u Rwanda angana na milyoni icumi (10,000,000 FRW) kuri buri gikorwa.

Mu rwego rwo gushyigikira ko igiciro cy’uburyo bwo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga gihendukira buri wese, amafaranga ntarengwa acibwa abakiriya ku gikorwa cyo koherezanya amafaranga hagati y’umuntu n’undi binyuze muri eKash, ni amafaranga y’u Rwanda makumyabiri (20FRW) kuri buri gikorwa.

Icyakora BNR yavuze ko ibigo by’imari bishobora gushyiraho igiciro kiri munsi y’icyo, harimo no kudaca amafaranga, hakurikijwe ibyemezo byafashwe byo kugena ibiciro.

BNR igaragaza ko ibi bizarushaho guteza imbere ikoreshamari ridaheza binyuze mu korohereza Abanyarwanda n’abaturarwanda benshi kubona no gukoresha serivisi z’imari zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga. Bizanatanga umusanzu mu kubaka uburyo bw’igihugu bwo kwishyurana amafaranga bwihuta, buhamye, buhujwe neza kandi bwizewe.

Banki Nkuru y’u Rwanda irasaba ibigo byose byitabiriye ubu buryo bwa eKash, gukomeza gukora ubukangurambaga ku bijyanye n’impinduka zikorwa, amafaranga acibwa kuri serivisi, amafaranga ntarenagwa mu bikorwa byo koherezanya amafaranga ndetse n’inzira zihari zo kurengera no gushyigikira umukiriya.

Abakiriya barashishikarizwa gushaka amakuru ku bigo by’imari bakorana no kugaragaza ibibazo bahura na byo, Ubibazo bafite bashobora no kubishyikiriza Banki Nkuru y’u Rwanda mu buryo butaziguye bifashishije Intumwa Chatbot cyangwa imbuga nkoranyambaga zayo.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka