Uburwayi bwo mu mutwe buduteye impungenge, wasanga no muri twe hari ababufite - Senateri Mureshyankwano mu Nteko

Inteko rusange ihuriweho n’imitwe yombi, muri iki gitondo yakiriye Minisitiri w"intebe Justin Nsengiyumva, ku kiganiro kijyanye no Gushyira umuturage ku isonga, kibanze cyane ku buzima.

Muri iki kiganiro, abagize inteko ishinga amategeko bagarutse cyane ku kibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe, aho bagiye babaza Guverinoma icyo iri gukora, kugira ngo ifashe abarwaye.

Senateri Marie Rose Mureshyankwano, umwe mu bakivuzeho yagize "Iki kibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe kirahangayikishije wasanga na hano harimo ababufite."

Hari abadepite berekanye ko hakwiye kubaho uburyo bwo gufasha abana biga mu mashuri yisumbuye, yaba ayo mu bigo bicumbikira abana, ariko n’iby’abiga bataha.

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, muri raporo iheruka, ngo yasuye ibitari bya Caraeas - Huye, Icyizere - Kicukiro, Caraes Ndera muri Gasabo, Isange Rehab.

Ngo basanze Gasabo hari ikibazo cy’ubucucike cyaragabanutse, ariko nka Caraeas Butare basanze ubucucike buri hejuru y’145%.

Raporo ya 2023-2024 yagaragaje ko bamwe mu bafite uburwayi bwo mu mutwe ngo bakora ingendo ndende, rimwe na rimwe ngo bakaba bareka kubivamo ntibakomeze kujya kwivuza.

Imibare igaragaza ko abazifite indwara zo mu mutwe bakomeje kwiyongera. Bavuye ku bantu 35.000 mu mwaka wa 2017 bagera ku 50.000 muri 2025.

Minisitiri w’Intebe yagize ati "Akenshi ibi bituruka ku ngaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ikibazo cy’ubusinzi, ibiyobyabwenge n’ibindi."

Mu gukemura iki kibazo, ngo hashyizweho gahunda z’ubujyanama mu mashuri, na serivisi z’ubuzima bwo mu mutwe mu bigo nderabuzima, kandi ngo hari no kongerwa abakozi b’inzobere muri uru rwego.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka