Mu isuzuma rya kane ry’ishyirwa mu bikorwa ry’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu(Universal Periodic Review 4) i Geneve mu Busuwisi, ibihugu byinshi byafashe ijambo, ababihagarariye bakavuga icyo batekereza ku Rwanda.
Uhagarariye u Burusiya wavuze nyuma y’uhagarariye Norvege, Netherlands, Philipines, Portugal. Qatar n’abandi, yateruye agira ati "turashimira u Rwanda ko rwasinye amasezerano mpuzamahanga hafi ya yose ajyanye n’Uburenganzira bwa muntu."
Yanongeyeho ndetse kandi ati "Twumvise ari ikintu gitangaje kuba Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu itanga raporo yayo ya buri mwaka mu nteko, ijyanye n’ibikorwa byayo."
Yashimiye kandi "imbaraga u Rwanda rushyira mu kubahiriza uburinganire bw’abagabo n’abagore", maze asaba ko u Rwanda rwakomeza gutera intambwe mu gushyiraho amategeko agamije kurengera abanyantege nke harimo abana n’abagore na ba nyamucye ndetse n’abandi.
Yasabye u Rwanda "gukomeza gushyira imbaraga mu gushimangira ubushobozi bw’igihugu mu bijyanye no kurengera no guteza imbere uburenganzira bwa muntu."
Uhagarariye Korea, yasabye ko u Rwanda rwashyira imbaraga mu kurwanya ubucucike muri gereza, akaba yabihuriyeho n’abandi batandukanye.
Uwari uyoboye intumwa z’u Rwanda Dr. Emmanuel Ugirashebuja akaba ari Minisitiri w’Ubutabera n’intumwa nkuru ya Leta, yagaragaje ko Mu mwaka w’ingengo y’imari 2022/23, hakozwe ubugenzuzi mu magororero 40 na za kasho 103 harebwa uko uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa.
Yavuze ko Impinduka zitandukanye zagaragajwe zatumye u Rwanda rukomeza kujya rugaragara mu myanya myiza mu bihugu byubahiriza amategeko ku Isi, ruzamukaho umwanya umwe ruba urwa 39 mu bihugu 143 ku Isi. Mu 2025, u Rwanda rwabaye urwa mbere muri Afurika mu bijyanye n’imiyoborere mu bipimo binyuranye.
Ku ruhande rwa Qatar n’abandi batandukanye bafashe ijambo, u Rwanda rukeneye gushyira imbaraga mu gufasha abafite ubumuga kujya mu ishuri, ibyo bikaba bishobora gukemurwa na gahunda y’u Rwanda y’uburezi budaheza.
Ikibazo cy’ubucucike mu magororero y’u Rwanda gihagaze gite?
Umubare w’abantu bafunzwe mu magororero y’u Rwanda wiyongereye cyane guhera hagati mu myaka ya 2010 kugera mu ntangiriro z’imyaka ya 2020.
Urugero, amagereza yavuye ku kuba hafi kuzura (hafi 99% mu 2014–2015) agera ku rwego rwo kurenza ubushobozi ku buryo bukabije (hafi 174% mu 2022).
Ibi byatewe n’impamvu ziganjemo itinda ry’imanza n’ikirundo cy’imanza zitararangira,
n’umubare munini w’abantu bafunzwe by’agateganyo bategereje kuburana.
Kugabanuka gahoro gahoro (2023–2025)
Mu myaka ya vuba, habayeho kugabanuka k’ubucucike mu magororero, bitewe ahanini no
kwagura no kongera ubushobozi bw’amagororero, harimo no kubaka amagororero mashya nk’irya Nyamasheke.
Hajemo kandi no gukoresha cyane uburyo busimbura igifungo, nko kwiyunga mu manza, ubwunzi, no kwemera icyaha (plea bargaining), bigabanya umubare w’abafungwa by’agateganyo.
Hajemo kandi kurekura by’agateganyo, imbabazi zitangwa n’Umukuru w’Igihugu, ndetse no kuba abarangije ibihano byabo barutaga abinjiraga bashya mu magereza.
Uko ibintu bihagaze uhereye ku mibare ya 2025
Mu kwezi kwa Kanama 2025, amagororero y’u Rwanda yari arimo abagororwa 71,561, mu gihe ubushobozi bwose bwari 68,933. Ibi bigaragaza urugero rw’ubucucike rwa 103.8%.
Nubwo hakiriho ubucucike buke, ni intambwe ikomeye ugereranyije n’imyaka ishize, kandi bigaragaza ko icyerekezo ari cyiza mu kugabanya iki kibazo.
Mu myaka icumi ishize, u Rwanda rwahuye n’ikibazo gikomeye cy’ubucucike mu magororero, aho cyageze ku rwego rwo hejuru cyane mu ntangiriro z’imyaka ya 2020.
Nyuma y’aho, kwagura amagororero no kugabanya ikoreshwa ry’igifungo binyuze mu zindi ngamba byatumye ubucucike bugabanuka buhoro buhoro, buva ku rwego rwo hejuru cyane (hejuru ya 140%) bugera hafi ku bushobozi busanzwe (hafi 104%) mu 2025.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|