Ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda bugeze kuri 95.3%

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, yatangaje ko Ubumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda bwiyongereyeho 13% muri uyu mwaka wa 2025.

Minisitiri Dr. Jean Damascène Bizimana
Minisitiri Dr. Jean Damascène Bizimana

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, yabitangarije abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri, n’abandi bitabiriye Ihuriro ngarukamwaka rya 18 ry’uwo muryango, ryabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Ugushyingo 2025.

Ni ibyavuye mu bushakashatsi ku bumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa bukorwa buri nyuma y’imyaka itanu. Mu 2020, Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge yari yagaragaje ko igipimo cy’ubwiyunge mu Banyarwanda cyari 94.7%.

Muri uyu mwaka wa 2025, ubu bushakashatsi bwakorewe ku bantu 12,300 barimo abasanzwe mu ngo 8,100 n’abo mu bigo bagera kuri 4,200.

Ibibazo byabajijwe byari 123 byatanze isura y’ukuri y’uko ibintu byifashe. Mu babajijwe harimo abagore 52% n’abagabo 48%. Muri bo kandi urubyiruko ni 47% mu gihe abafite hejuru y’imyaka 35 ari 53%.

Mu bakoreweho ubushakashatsi kandi abize amashuri abanza ni 38%, ayisumbuye 26%, abatarageze mu ishuri ni 21%, Kaminuza ni 14% mu gihe ubumenyingiro ari 2%.

Ati “Igipimo cy’Ubumwe bw’Abanyarwanda mu mwaka wa 2025 kigeze kuri 95.3%, kivuye kuri 82,3% cyariho mu 2010. Ni mu gihe mu 2015 cyari kigeze kuri 92,5%, 2020 cyageraga kuri 94,7%”.

Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko Ubudaheranwa nk’inkingi fatizo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, igipimo rusange cyabwo gihagaze kuri 90.8%. Mu babajijwe, 99.1% bemeje ko imiterere y’ubuyobozi buri mu Rwanda idaheza Abanyarwanda, 99% bemera ko ingamba z’ubukungu z’Igihugu zizirikana ibyiciro by’imibereho bitandukanye by’Abanyarwanda kandi zidaheza.

Abagera kuri 98.6% bemeje ko u Rwanda rwimakaza umuco w’ibiganiro, gukemura amakimbirane no gufata ibyemezo binyuze mu bwumvikane mu gihe 98.1%, bemeje ko abaturage bahagarariwe mu nzego zifata ibyemezo kandi bazibonamo.

Muri ubu bushakashatsi ubumwe bw’Abanyarwanda buri kuri 95,6%, ubwiyunge bukaba kuri 95% mu gihe ubudaheranwa buri kuri 90.8%.

Abagera kuri 97% bemeza ko ubuyobozi buriho ubu mu Rwanda bureberera bose nta vangura rishingiye ku bwoko, 96% bemeza ko amateka akwiye kwigishwa urubyiruko, 93% bemeza ko Abanyarwanda bose bahabwa amahirwe angana ku byiza by’igihugu.

Ku bijyanye n’ibyasenye ubumwe bw’Abanyarwanda 93%, bemeza ko byagizwemo ingaruka n’amashyaka arimo Parmehutu na APROSOMA, 93% bemeza MDR, 93% bemeza ko intiti n’injijuke zagize uruhare mu gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gihe 88% bemeje ko urubyiruko rwagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubushakashatsi bugaragaza ko ibibafasha mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda ni ubutwari no gukunda igihugu biri kuri 98.7%, imigenzo, imyemerere n’imiziririzo ku gipimo cya 97,9%, isano Abanyarwanda biyumvamo 96%, indangagaciro zikaba ku kigero ku 95.9%, amasomo abanyarwanda bigiye ku ngaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi biri 92,6% n’imikorere mibi y’amashyaka ya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi bifite 91.9%.

Ku bwiyunge naho inkingi ziza imbere ni imibanire myiza ifite 98.5%, kwisanga no kwisanzura mu muryango nyarwanda biri kuri 95.9%, gusangira amateka biri kuri 90.6%, akamaro ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi biri ku gipimo cya 99%.

Abakoreweho ubushakashatsi kandi 100% bemeje ko baterwa ishema no kuba Abanyarwanda, banemeza ko Ikinyarwanda ari inkingi ya mwamba, 98% bemeza ko hari ubushake bwa Politiki bwo kubaka ubumwe mu Banyarwanda mu gihe 98% baterwa ishema n’intwari zitangiye igihugu zikabohora igihugu.

Hari kandi kuba igipimo cya 98% baremeje ko gahunda z’uburere mboneragihugu nk’itorero na Ndi umunyarwanda zifite akamaro, 99% bemeza ko Jenoside yateguwe, ndetse 97% bemeza ko ubunyarwanda busumba ikindi umuntu yakwibonamo.

Amafoto: Eric Ruzindana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka