Ubuholandi bwemeranya n’u Rwanda ku kwemerera abana kwifatira ibyemezo by’ubuvuzi

Ubuholandi bwavuze ko u Rwanda rwagize neza kugabanya imyaka umunyarwanda aba yemerewe kwifatira icyemezo cy’ubuvuzi (health consent) kikava ku myaka 18 kikajya ku myaka 15.

Iki cyemezo cyagiweho impaka nyinshi mu muryango nyarwanda ukunda kubundikira cyane umwana, kirimo n’ingingo zigendanye n’ubuzima bw’imyororokere.

Ariko, itegeko rigenga serivise z’ubuvuzi ryashyizwe mu igazeti ya Leta muri Nzeli 2025, ryashyize mu ngingo yaryo ya kabiri, abatemerewe kwifatira ibyemezo by’ubuvuzi, rigena ko ari abari hasi y’imyaka cumi n’itanu, hamwe n’abandi batandukanye.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka