Ubudaheranwa bwadufashije gutera intambwe mu rugendo rwo kwiyubaka – AVEGA
Perezida w’Umuryango AVEGA Agahozo, Hon. Mukamugema Alphonsine, yagaragaje uburyo urugendo rw’Ubudaheranwa rwafashije Abapfakajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kongera kwiyubaka.
Yabitangeje tariki 27 Werurwe 2026 mu nama yateraniye mu Karere ka Gasabo mu biganiro bibafasha kwinjira mu cyunamo bakomeye mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni ibiganiro byatangiwemo amagambo y’ihumure asaba abibumbiye mu muryango AVEGA Agahozo kudakuka umutima ngo basubire mu bihe baciyemo ahubwo ko bakwiriye kubana n’ihumure kuko bafite ubuyobozi bwiza buzakomeza kubaba hafi.
Ati “Twahuye kugira ngo tuganire twibukiranye akamaro k’ubudaheranwa ndetse tunakomeze iyo nzira kuko byadufashije gukira ibikomere ubu tukaba turi abo turi bo kuko tutaheranwe n’amateka ya Jenoside twanyuzemo akadusigira ibikomere byo ku mubiri no ku mutima”.
Hon. Mukamugema yagaragaje uruhare rwa Leta mu kubashyigikira mu rugendo rwo kwiyubaka bamazemo imyaka 31 kuva Umuryango AVEGA Agahozo yashingwa ndetse ashima n’ibikorwa byo kwita cyane ku Ntwaza kuko bari bakeneye kwitabwaho by’umwihariko.
Ati “ Murabona ko muri ino minsi harimo hafungurwa abakoze Jenoside bagasubira mu miryango yabo. Ntibibakure umutima ngo mwumve ko hari icyo bazabatwara, barigishijwe kandi dufite ubuyobozi bwiza butureberera”.
Yabibukije ko guhurira hamwe bagasangira bagasabana ari ukugira ngo batiyumva nk’aho ari bonyine ahubwo ko bakwiye kumva ko hari abo basangiye amateka kandi bagomba gukomeza gutwaza gitwari ntibasubire inyuma mu gihe cy’icyunamo.
Mu buhamya bwatanzwe n’umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko mu gihe cya Jenoside yahuye n’ikibazo cy’agahinda gakabije biturutse ku kuba abana be barabishe n’inda yari afite ikavukamo umwana ufite ikibazo cy’ubumuga.
Kubera urwo ruhurirane rw’ibibazo yari yarahuye na byo muri Jenoside hakiyongeraho kwibaruka umwana na we ufite ubumuga, byatumye abaho ari mu gahinda gakabije cyane.
Ati “Umuryango AVEGA Agahozo wambaye hafi unyitaho ntangira urugendo rw’ubudaheranwa buke buke kugeza ubwo mbisohotsemo numva ngomba kongera kwishimira ubuzima”.
Hon. Marie Alice Kayumba Uwera ushinzwe Ubumwe n’Ubudaheranwa muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, yabwiye abanyamuryango ba AVEGA Agahozo ko ubutwari bwabo babuzirikana n’ubwitange bagize mu kurera imfubyi ari bonyine.
Ati “Mwareze abana banyu ndetse n’abari bakomotse ku yindi miryango mubikorana urukundo mu bushobozi buke bwari buhari”.
Hon. Marie Alice Kayumba yabahumurije, ababwira ko nubwo uko imyaka igenda ihita ari ko intege nke zabo zigenda ziba nkeya, Leta y’u Rwanda izakomeza kugenda ibaba hafi binyuze muri gahunda yo kwita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye.
Yagaragaje ko ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano Mboneragihugu muri 2025 bwerekana ko bugeze kuri 94,7%”.
Ati “Igipimo cy’Ubumwe bw’Abanyarwanda mu mwaka wa 2025 cyageze kuri 95.3%, kivuye kuri 82,3% cyariho mu 2010. Ni mu gihe mu 2015 cyari kigeze kuri 92,5%, 2020 cyageraga kuri 94,7%”.
Hon. Kayumba avuga ko ari ishusho nziza y’ubudaheranwa ku banyarwanda bose ko nubwo amateka ya Jenoside yabakomerekeje ariko banze guheranwa n’agahinda.
Umuryango AVEGA Agahozo washinzwe mu mwaka wa 1995, nyuma ya Jenoside, yakorewe Abatutsi n’abagore bapfakajwe na yo. Bari bafite intego yo gufashanya kongera kwiyubaka no kubaho mu buzima bushya nyuma y’ibyago bikomeye bari baranyuzemo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|