Ubucuruzi n’amahanga bwatumye ifaranga ry’u Rwanda rikomeza kwihagararaho – Minisitiri w’intebe
Kuri uyu wa Kane tariki 9 Nyakanga 2026, Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, yagejeje ku bagize inteko ishinga amategeko imitwe yombi, ibikorwa bya Guverinoma bijyanye no kongera ubushobozi bw’igihugu mu kubungabunga ubukungu bw’imibereho myiza y’abaturage, agaragaza ko ifaranga ry’u Rwanda rikomeje kwihagararaho.
Yasobanuye ko ahanini ifaranga ry’u Rwanda ryakomeje kudahungabana kubera uko ubucuruzi bwarwo n’amahanga buhagaze.
Yagize ati,” Ku bijyanye n’ubucuruzi n’amahanga, mu gihembwe mbere cya 2026, icyuho cy’ubucuruzi n’amahanga cyagabanutseho 13.8%, cyageze kuri Miliyoni 633 z’Amadolari y’Amerika kivuye kuri Miliyoni 734 z’Amadolari y’Amerika mu gihembwe cya mbere cya 2025”.
Yavuze ko iryo gabanuka ryatewe n’uko ibyoherezwa mu mahanga byiyongereyeho 42% , mu gihe ibitumizwa mu mahanga byiyongereyeho 11.7 %. Iryo gabanuka kandi ry’icyuho cy’ubucuruzi mu gihembwe cya mbere ya 2026, hamwe n’amavugurura ku isoko ry’ivunjisha imbere mu gihugu, ngo byagize uruhare mu kubungabunga agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda.
“ Mu gihe cy’amezi 18 ashize,ifaranga ry’u Rwanda ryakomeje kugaragaza ubudahungabana, aho ryataye agaciro ku gipimo gito, kitageze kuri 1%,mu mezi atandatu ashize.Ibyo biratwereka ko politiki yo guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga no kwihutisha iterambere ry’inganda bikomeje gutanga umusaruro mwiza”.
Uko agaciro k’ifaranga ry’u Rwaanda gahagaze muri uku kwezi kwa Nyakanga 2026, ugereranyije n’idolari ry’Amerika, Idolari rimwe riravunjwa ku mafaranga y’u Rwanda 1470, mu gihe muri Mutarama 2026, Idolari rimwe ryavunjwaga ku mafaranga y’u Rwanda 1459.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|