Ubucuruzi mpuzamahanga bw’u Rwanda bwagabanutseho 5.13% mu gihembwe cya mbere cya 2026
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2026, agaciro k’ubucuruzi mpuzamahanga bw’u Rwanda kagabanutseho 5.13%, ugereranyije n’igihe nk’icyo mu 2025.
Imibare igaragaza ko igiteranyo cy’ubucuruzi mpuzamahanga (ibitumizwa n’ibyoherezwa hamwe) cyageze kuri miliyoni 1,892.91 z’amadorari ya Amerika mu 2026, kivuye kuri miliyoni 1,995.26 z’amadorari cyariho mu gihembwe cya mbere cya 2025.
Ku ruhande rw’ibitumizwa mu mahanga, u Rwanda rwatumije ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 1,332.21 z’amadorari mu gihembwe cya mbere cya 2026, bivuye kuri miliyoni 1,379.05 z’amadorari mu gihe nk’icyo cya 2025, bivuze igabanuka rya 3.4%.
Ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga byo byagabanutse ku rugero runini kurushaho, aho byageze kuri miliyoni 366.85 z’amadorari mu 2026, bivuye kuri miliyoni 480.82 z’amadorari mu 2025, bingana n’igabanuka rya 23.7%.
Nubwo bimeze bityo, ibyo u Rwanda risubiza mu mahanga byarazamutse ku buryo bugaragara. Mu gihembwe cya mbere cya 2026, byinjirije Igihugu miliyoni 193.84 z’amadorari, bivuye kuri miliyoni 135.39 z’amadorari mu 2025, bingana n’izamuka rya 43.18%.
Iyi mibare igaragaza ko nubwo hari igabanuka mu byoherezwa mu mahanga, izamuka rya serivisi rishobora gukomeza kugira uruhare rukomeye mu kuzamura ubukungu bw’u Rwanda mu bihe biri imbere.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|