Ubu turi mu miyoborere izira ‘cachot, cachet na cash’

Imiyoborere izira ’cachot, cachet na cash’ yagarutsweho mu Nama y’Umushyikirano, isobanura ubuyobozi bwiza bwegerejwe abaturage, kandi butabahutaza ahubwo bubashyira ku isonga, burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame.

Ubwo Umuvugizi wa Guverinoma Wungirije, Jean-Maurice Uwera, yavugaga ku isura y’imiyoborere myiza u Rwanda rufite uyu munsi, yagize ati: “Ese ni iyihe shusho y’imiyoborere myiza twavuga uyu munsi mu myaka 32 ishize itandukanye na mbere ku bwa Burugumesitiri ufatwa nka Meya uyu munsi”.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Dr Uwicyeza Doris Picard, yagaragaje ko ishusho y’imiyoborere mu Rwanda yahindutse cyane, ati: “Ishusho y’Imiyoborere mu Rwanda yarahindutse cyane, itandukanye n’iya ’cachot, cachet na cash”.

Iyi miyoborere yo mu gihe cya Burugumesitiri, bivugwa ko iyo uyu muyobozi yaguhamagaraga, wasigaga uhamagaje ikiringiti na kamambili kuko hari ubwo utatahaga. Icyo gihe kandi Burugumesitiri ni we wagiraga ’cachot, cachet na cash mu biganza bye.

Mu gusobanura Imiyoborere y’u Rwanda mu myaka 32 ishize, yasobanuye ko Igihugu cyahisemo imiyoborere myiza usanga mu buzima bw’umuturage, serivise akayihabwa neza ku gihe kuburyo umuturage yumva neza ko ijwi rye ryubashywe kandi arinzwe.

Dr Uwicyeza uyoboye RGB, akomeza agira ati: “Amateka yacu ni mabi cyane, aho mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, hari imiyoborere mibi, serivise zidakora naho zikoze zigatanga serivise zivangura.Nyuma yayo rero twubatse Igihugu kirengera umuturage no gutanga serivise tutavangura. Buri mwaka dukora ubushakashatsi bugaragaza uko duhagaze mu miyoborere no mu mitangire ya serivise, kandi iyi ni gahunda twihitiyemo nk’Abanyarwanda”.

Akomeza avuga ko hubatswe uburezi bufite ireme bujyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo, aho umwana ahabwa ubumenyi ariko kandi hakarebwa niba koko ubumenyi yahawe bujyanye n’ibihe isi igezemo ku buryo bumuha akazi.

Agaruka kandi ku bufatanye bw’inzego z’ubuyobozi n’umuturage, akoresheje urugero yagize ati: “Hagati yo muri 2008 na 2011, u Rwanda rwakuye abasaga Miliyoni mu bukene ndetse amahanga yabifashe nk’ibitangaza. Ubushakashatsi bwagaragaje ko byagezweho kubera uruhare rw’umuturage kubera ko binjiraga mu igenamigambi, muri gahunda za leta, cyane cyane nka gahunda ya Gira inka, cyangwa kubakira abatishoboye”.

Nyuma y’icyorezo Covid-19, byagaragaye ko nubwo abaturage bitabira gahunda za Leta cyane cyane mu rubyiruko, byagabanutse ariho yahereye asaba umusanzu wabo.

Dr Uwicyeza yagize ati: “Twese turi abafatanyabikorwa, uko abaturage bitabira Umuganda, urubyiruko ndarushishikariza kwitabira gahunda za leta kuko iyo bitabiye hakazamo ijwi ry’umuturage wabigizemo uruhare utari umugenerwabikorwa ahubwo umufatanyabikorwa w’umushinga w’icyerekezo 2050, ugamije kugeza u Rwanda kure kandi byihuse”.

U Rwanda ruherutse kuza ku mwanya wa 14 muri Afurika muri raporo isesengura imiyoborere myiza izwi nka Ibrahim Index of African Governance (IIAG), rushimirwa imbaraga zashyizwe mu gusigasira umutekano n’ituze rusange ry’abaturage n’iyubahirizwa ry’amategeko.

Iyi raporo yashyizwe yatangajwe hashingiwe ku ngingo z’ingenzi enye kuri buri gihugu muri 54 bigize umugabane wa Afurika zirimo ibijyanye n’umutekano n’iyubahirizwa ry’amategeko, ibijyanye n’iterambere ry’ubukungu, uburenganzira bwa muntu kandi budaheza no guteza imbere imibereho myiza n’ubumenyi by’abaturage.

Muri rusange, imiyoborere y’u Rwanda yahawe amanota 58,7%. Ibijyanye n’umutekano n’iyubahirizwa ry’amategeko u Rwanda rwagize amanota 65,9%, ibijyanye n’iterambere ry’ubukungu bigira amanota 64,1%, uburenganzira bwa kuntu kandi budaheza bugira amanota 42,5% naho guteza imbere imibereho myiza n’ubumenyi by’abaturage bigira 62,3%.

Ibitekerezo   ( 2 )

nakomerezaho muze polo

Sebarinda sipiriyane yanditse ku itariki ya: 6-02-2026  →  Musubize

NITWASEBARINDA NI MGOBWA KO ABAYOZI BAMANUKA MUCYARO BAKUNVA RUBANDA RUCYNNYE PE ?MURAKOZE

Sebarinda sipiriyane yanditse ku itariki ya: 6-02-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka