U Rwanda rwungutse umukiriya mushya wa Wolfram: Leta Zunze Ubumwe za Amerika

U Rwanda rwatangiye kohereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika amabuye y’agaciro ya Tungsten (Wolfram).

Kontineri za mbere zirimo aya mabuye y’agaciro zageze i Towanda muri Leta ya Pennsylvania, ahari uruganda rwa Global Tungsten rutunganya aya mabuye.

Ambasade y’u Rwanda muri Amerika yatangaje ko iyi ari intambwe ikomeye itewe mu buhahirane hagati y’u Rwanda na Amerika, ndetse bikerekana ko u Rwanda ari Igihugu cyizewe mu gushyira ku isoko amabuye y’agaciro y’ingenzi akenewe mu gukora ibintu bitandukanye.

U Rwanda ruza ku mwanya wa mbere muri Afurika mu gucukura no gucuruza Wolfram.

Amabuye y’agaciro ya Tungsten cyangwa se Wolfram yifashishwa mu gukora amasasu, moteri, ibikoresho bikumira amasasu, intwaro zikomeye harimo n’ubwirinzi bwo mu kirere, n’ibindi byuma bikomeye bibasha guhangana n’ubushyuhe bwinshi.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka