U Rwanda rwohereje mu mahanga ibikomoka ku buhinzi byinjije Miliyari 15 Frw mu minsi itanu

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) cyatangaje ko hagati ya tariki ya 8 na 12 Kamena 2026, u Rwanda rwohereje mu mahanga ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi bifite agaciro ka miliyari 15 Frw.

Nk’uko imibare ya NAEB ibigaragaza, muri iyo minsi itanu ibicuruzwa byoherejwe mu mahanga byageze kuri toni 9,946, bikaba byarimo ikawa, icyayi, imboga, imbuto, indabo, ibihingwa bitandukanye ndetse n’amatungo n’ibiyakomokaho.

NAEB igaragaza ko ibindi bihingwa bitandukanye byoherezwa mu mahanga, byoherejwe ku rugero rwa toni 7,846 zifite agaciro ka miliyari 7.6 Frw.

Muri rusanga, ibikomoka ku buhinzi byoherejwe mu mahanga byagiye cyane cyane muri Bangladesh, Oman no mu bihugu bitandukanye byo ku Mugabane wa Afurika.

Ikawa yoherejwe mu mahanga ingana na toni 383 ifite agaciro ka miliyari 3.4 Frw, mu gihe icyayi cyoherejwe kingana na toni 825 gifite agaciro ka miliyari 3.3 Frw.

NAEB igaragaza kandi ko imboga zoherejwe mu mahanga zingana na toni 312 zinjije miliyoni 522 Frw, mu gihe imbuto zingana na toni 323 zinjije miliyoni 326 Frw.

Ni mu gihe indabo zoherejwe mu mahanga ari toni 14 zifite agaciro ka miliyoni 114 Frw, naho amatungo n’ibiyakomokaho byoherejwe bikangana na toni 243 bifite agaciro ka miliyoni 399 Frw.

Muri rusange, ibyinshi muri bicuruzwa bikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherejwe ku masoko yo mu Burasirazuba bwo Hagati, u Burayi, Aziya ndetse no mu bihugu byo ku Mugabane wa Afurika.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka