Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Intebe Dr Justin Nsengiyumva mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, cyibanze ku ishusho y’ingamba Guverinoma ikomeje gufata mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’iyo ntambara ku bukungu bw’igihugu.
Iki kiganiro Minisitiri w’Intebe yahaye itangazamakuru ari kumwe na bamwe mu bagize Guverinoma cyari gikubiye mu ngingo z’ingenzi eshatu: ishusho y’ubukungu bw’igihugu muri iki gihe, n’ingaruka z’intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati by’umwihariko hagati ya Iran, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel.
Harimo kandi no kugaragaza ingamba Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gufata mu rwego rwo guhangana n’izo ngaruka ku bukungu bw’Igihugu n’imibereho y’Abanyarwanda muri rusange.
Minisitiri w’Intebe Dr Justin Nsengiyumva yavuze ko ubu ubukungu bw’u Rwanda buhagaze neza, atanga urugero ko mu mwaka wa 2025 ubukungu bwazamutse ku gipimo cya 9.4%, buvuye kuri 8.9% bwariho mu mwaka wa 2024.
Yagaragaje ko iri zamuka riri hejuru y’impuzandengo y’ibihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara yazamutse ku gipimo cya 4.4%, ndetse rikaba riri hejuru cyane y’impuzandengo y’izamuka ry’ubukungu ku isi iri kuri 3.3%.
Yavuze ko iri zamuka ryatewe ahanini n’inzego zitandukanye zirimo serivisi zazamutse ku gipimo cya 9%, ubuhinzi bwazamutse kuri 7%, ndetse n’inganda zazamutse ku 11%.
Minisitiri w’intebe yagize ati “Ubukungu bwacu bwifashe neza, ibibazo bihari turabibona ariko turiteguye, abaturage ntibakwiye gukuka umutima kuko tuzakomeza gufata ingamba.”
Ku bijyanye n’ingaruka z’intambara iri mu Burasirazuba bwo Hagati, Minisitiri w’Intebe yavuze ko Guverinoma ikomeje gukurikirana uko ibintu bihagaze ku rwego mpuzamahanga, kandi ibyemezo bikazajya bifatwa hashingiwe ku bushishozi.
Ku rundi ruhande, Guverinoma y’u Rwanda yakomeje kwitegura cyane cyane ku bijyanye n’ibikomoka kuri peteroli, aho kugeza ubu igihugu gifite ubushobozi bwo kubika ibikomoka kuri peteroli bishobora kumara amezi arenga atandatu.
Ibi bigamije kugabanya ingaruka zaterwa n’ihindagurika ry’ibiciro ku isoko mpuzamahanga.
Izindi ngamba zafashwe zirimo guteza imbere ikoreshwa ry’ingufu zisimbura izisanzwe, zirimo gaz ikoreshwa mu ngo, ndetse no kubyaza umusaruro gaz methane iri mu Kiyaga cya Kivu.
Minisitiri w’Intebe yatanze urugero rw’ikigo cyamaze guhabwa uburenganzira n’inama y’abaminisitiri bwo gucukura megawatt 185 z’ingufu zituruka kuri gaz methane yo mu Kiyaga cya Kivu, bikaba biteganyijwe ko izo ngufu zizatangira kuboneka mu mwaka wa 2029.
Yasabye buri Munyarwanda kugira uruhare mu guhangana n’izi ngaruka, cyane cyane mu gukoresha neza umutungo no gukomeza ibikorwa biteza imbere ubukungu.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|