U Rwanda rwitabiriye isuzuma mpuzamahanga rireba niba ibyo abanyeshuri biga atari amagambo
Ministeri y’Uburezi ibinyujije mu kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) yateguye inama nyunguranabitekerezo yahuje abafatanyabikorwa mu burezi mu rwego rwo kubafasha gusobanukirwa neza isuzuma rya Programme for International Students Assements (PISA).
PISA ni isuzuma mpuzamahanga u Rwanda rwitabiriye ku nshuro ya mbere mu 2025, rikaba rihuza abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye bafite imyaka 15, hagamijwe kwipima bakareba aho uburezi bw’u Rwanda buhagaze mu ruhando mpuzamahanga aho bahabwa ibizamini bitandukanye birimo gusoma, imibare n’ubumenyingiro, mu kureba ubushobozi bafite bwo gukemura ibibazo byo mu buzima busanzwe bifashishije amasomo biga.
Iyi nama y’iminsi ibiri yateranye kuri uyu wa Mbere tariki 23 -24 Gashyantare 2026, igamije kugaragariza abari mu rwego rw’uburezi n’abafatanyabikorwa bose intego n’impamvu u Rwanda rwitabiriye iri suzuma (PISA 2025), no gukusanya ibitekerezo ku bizibandwaho mugukora ubusesenguzi na raporo y’igihugu.
Umuyobozi Wungirije wa NESA, Carlene Seconde Umutoni yagaragarije abitabiriye iyi nama nyunguranabitekerezo ishusho ngari y’aya marushanwa kuva ku bigo by’amashuri n’abanyeshuri bayitabiriye hirya no hino mu Gihugu haba ay’igenga, aya Leta ndetse n’afashwa na Leta.
Carlene yaeobanuye impamvu u Rwanda rwahisemo kwitabira iri suzuma ndetse n’icyo bizafasha mu kuzamura ireme ry’uburezi, ati: "Impamvu PISA ari umwihariko, itandukanye n’andi masuzuma aba yarateguwe n’Igihugu. Ikindi ntabwo umwana abazwa ibyo aba yarafashe mu mutwe ahubwo abazwa ibyo yumvise. Umwana afata ubumenyi yavanye mu ishuri abukoreshe mu gusubiza ikibazo."
Yakomeje agira ati: "Ni isuzuma mpuzamahanga ridufasha kwigereranya n’ibindi bihugu mu kumenya uko uburezi bw’u Rwanda buhagaze. Igihugu bigifasha gukuramo amasomo, kugira ngo kinigireho ibyo kigomba guhindura."
Irushanwa riheruka ari naryo rya mbere u Rwanda rwitabiriye, ryahuriyemo ibihugu 91 aho Afurika yari ihagarariwe n’Ibihugu 6 mu gihe u Burayi buza imbere no kugira ibihugu byinshi bingana na 41. Uyu muyobozi kandi yavuze ko ibihugu byitabira iri suzuma rya PISA, byagiye byiyongera kuko byatangiye ari 32 gusa.
Ibigo by’amashuri ku rwego rw’Igihugu byitabiriye PISA 2025, birimo amashuri 18 y’igenga, amashuri mpuzamahanga abiri, amashuri ya Leta 81, afashwa na Leta 112 yose hamwe akaba ari 213 mu gihe abanyeshuri bitabiriye bose ari 7455.
Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr bahati Bernard yagaragaje amahirwe u Rwanda rufite mu kwitabira iri suzuma harimo kumenya aho u Rwanda rufite intege nkeya n’uburyo ibindi bihugu bihagaze kugira ngo Igihugu bigifashe mu gutegura integanyanyigisho bijyanye n’icyerekezo gifite cya 2050.
Yagize ati: Twitabiriye iri suzuma rya PISA, mu rwego rwo kwita ku burezi ariko hashingiwe ku mibare bikazatuma Igihugu kigira ibyo guhindura muri politike y’uburezi bityo bigatuma abana bose basoza amasomo bafite ubumenyi bungana, kuko icyerekezo Igihugu gifite ari uguhindura uburezi umusingi w’iterambere rirambye, aho u Rwanda rwiyemeje kuba igihugu gifite ubukungu bugezweho, bushyigikiwe n’ikoranabuhanga n’ubumenyi."
Dr Bahati yagaragaje ko isuzuma rya PISA, ritandukanye n’andi Igihugu gisanzwe gitegura. Ati: "Birandukanye kuko riri mpuzamahanga. Haba harimo ibibazo bipima ubumenyi rusange birenze integanyanyigisho zisanzwe Igihugu gitegura. Ikindi byifashishwa mu gutegura integanyanyigisho zizagenderwaho mu burezi."
Yakomeje agira ati: "Nyuma yaryo habazwa ibibazo abana baryitabiriye. Ni ubushakashatsi bukorwa ariko bushingiye ku byo abana babonye bijyanye n’uburezi kugira ngo Igihugu kigire ibyo kizahindura. U Rwanda rurashaka kumenya uko ruhagaze. Abana bacu bahagaze bate ku rwego mpuzamahanga. Nka Singapore ihora iza ku mwanya wa Mbere."
Iyi nama y’iminsi ibiri yahuje abayobozi b’amashuri, ababyeyi, abayobozi b’uturere bungurije bashinzwe imibereho myiza y’abaturage, abashinzwe uburezi mu Turere, abafatanyabikorwa n’abayobozi ku rwego rw’Igihugu bafite aho bahuriye n’uburezi n’ibarurisha mibare ndetse n’abanyamakuru.
Iri suzuma Mpuzamahanga rya PISA rikaba ryaratangijwe n’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubukungu, Ubufatanye n’Iterambere (OECD) mu mwaka wa 1997. Mu mwaka wa 2000 ni bwo ryatangiye kujya rikorwa n’abanyeshuri bafite imyaka 15.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|