U Rwanda rwishyura ikiguzi gikubye inshuro icumi icy’Ubumwe bw’i Burayi mu kubungabunga amahoro muri Mozambique
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, asanga kuba Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) ugiye guhagarika inkunga watanganga mu bikorwa by’ingabo z’u Rwanda byo kurwanya iterabwoba muri Mozambique, bidakwiye kuba ikibazo kuko n’ubundi u Rwanda rutanga ibirenga inshuro 10 z’amafaranga yatangwaga.
Ikinyamakuru Bloomberg, binyuze mu nkuru yanditswe na Matthew Hill, ku wa 12 Werurwe 2026 kivuga ko Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) uteganya guhagarika inkunga ingana na miliyoni 20 z’Amayero wageneraga Ingabo z’u Rwanda (RDF) ziri mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.
Inkunga ya miliyoni 20 z’Amayero yemejwe ku wa 18 Ugushyingo 2024, n’Inama y’Ubumwe bw’u Burayi (EU Council) ikaba yatangwaga binyuze muri European Peace Facility, bikaba biteganyijwe ko izahagarikwa muri Gicurasi 2026 ndetse kugeza ubu, nta gahunda ihari yo kongera kuyitanga.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yavuze ko mu byukuri kugira ngo ibikorwa by’u Rwanda byo kurwanya iterabwoba muri Mozambique bitange umusaruro mu buryo burambye, ingabo z’u Rwanda zikenewe, ariko kandi bizashingira ku kubona inkunga ihagije kandi ihoraho.
Yakomeje avuga ko nubwo bimeze bityo, ndetse EU ikaba igiye guhagarika iyo nkunga yashyigikiraga ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda, bitazagira icyo bihindura. Ati: "Guverinoma y’u Rwanda itanga nibura ibirenga inshuro icumi z’ayo mafaranga, hiyongeraho n’igitambo gikomeye cy’ubuzima bw’abasirikare bacu, byose bigamije kugarura amahoro n’ituze muri Cabo Delgado."
Yakomeje yibutsa ko Ingabo z’u Rwanda zoherejwe bwa mbere muri Cabo Delgado mu 2021, ku busabe bwa Guverinoma ya Mozambique, mu rwego rwo guha iki gihugu ubufasha cyari gikeneye kandi ko amafaranga atari ku isonga mu byatekerezwaga.
Yavuze ko uyu munsi ibyagezweho muri ubu butumwa bwoherejwemo Ingabo z’u Rwanda byigaragaza. Ati: "Abaturage basubiye mu ngo zabo, abana basubiye ku mashuri, ibikorwa by’ubucuruzi byarasubukuwe, ndetse n’ishoramari rinini ry’amahanga ricungiwe umutekano."
Umuvugizi wa Guverinoma, ishoramari ry’amahanga ricungiwe umutekano yakomojeho ni irya Sosiyete y’Abafaransa ikora ubucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli, TotalEnergies, yari yarahagaritse imirimo yo gucukura gaz mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, nyuma y’imyaka irenga myinshi isubitswe kubera ibikorwa by’iterabwoba.
Nyuma y’uko Ingabo z’u Rwanda zigeze mu Ntara ya Cabo Delgado zikayirukanamo ibyihehe byari byarayiyogoje ndetse abaturage bagasubira mu buzima busanzwe, sosiyete ya TotalEnergies yasubukuye ibikorwa by’umushinga wayo wo gucukura gaz. Ni umushinga ubarirwa miliyari 20 z’Amadolari.
Yakomeje agira ati: "Ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda byo kurwanya iterabwoba muri Cabo Delgado byagiriye akamaro abaturage ba Mozambique n’ibigo bishora imari mu mishinga yo gucukura gaz, bityo gushyigikira ibyo bikorwa si impano cyangwa ubuntu u Rwanda rugirirwa."
Yavuze ko mu gihe ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwasesengura bugasanga ko akazi zikora muri Cabo Delgado kadahabwa agaciro gakwiye, bitaba ari ikosa gusaba Guverinoma guhagarika ubwo bufatanye bw’impande zombi mu kurwanya iterabwoba, ubundi Ingabo z’u Rwanda zigataha.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|