Taliki 11/04/2012, ingabo 150 zo muri batayo ya 30 ziyobowe na Colonel Andew Kagame zahagurutse i Kigali zerekeza i Juba muri Sudani y’Amajyepfo zikaba zizamarayo umwaka. Biteganyijwe ko ingabo zizajya mu butumwa i Juba zigera kuri 850.
Umugaba w’ingabo z’u Rwanda, Lt. Gen. Charles Kayonga, azisezeraho yazisabye gukomeza kugira imyitwarire myiza kandi zigakora akazi k’umwuga ndetse zikamenyekanisha igihugu cyabo kuko batagiye ku bwabo ahubwo bagiye bahagarariye u Rwanda.
Lt. Gen, Charles Kayonga yibukije ingabo zoherejwe Juba ko zifite akazi katoroshye kuko zigiye gutanga umusanzu ku gihugu cy’inshuti z’u Rwanda kwiyubaka nk’igihugu kivuye mu ntambara.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|