U Rwanda rwasinyanye na Tanzaniya amasezerano yo kunyuza ibikomoka kuri Peteroli ku cyambu cya Tanga

U Rwanda rwongeye gutera intambwe ikomeye mu gushimangira umutekano mu by’ingufu, nyuma y’uko ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu, Rwanda National Energy Company (RNEC), gisinyanye amasezerano n’ikigo cyo muri Tanzania, Gulf Bulk Petroleum Tanzania Limited (GBP), agamije gutumiza ibikomoka kuri peteroli binyuze ku cyambu cya Tanga.

Aya masezerano yashyizweho umukono agamije koroshya no kunoza uburyo u Rwanda rutumizamo ibikomoka kuri peteroli, hifashishijwe inzira ya Tanzania, by’umwihariko ku cyambu cya Tanga, kimwe mu byambu bikomeje gutera imbere mu bushobozi bwo kwakira no kohereza ibicuruzwa.

Ni amasezerano aje akurikira andi u Rwanda rwagiranye n’ibihugu byo mu Karere, arimo n’ayo rwagiranye na Kenya yo gutumiza ibikomoka kuri peteroli binyuze ku cyambu cya Mombasa, agamije kongera inzira z’ubucuruzi no kugabanya imbogamizi zishobora guterwa n’inzira imwe rukumbi.

Iyi gahunda iri mu murongo wa Leta y’u Rwanda wo gushaka uburyo burambye bwo kubona ibikomoka kuri peteroli ku giciro cyiza kandi mu buryo bwizewe, binyuze mu kongera ubufatanye n’ibihugu by’abaturanyi.

U Rwanda, nk’igihugu kidakora ku nyanja, rukunze guhura n’imbogamizi mu gutwara ibikomoka kuri peteroli, ari na yo mpamvu gukorana n’ibihugu bifite ibyambu bikomeye ari ingenzi mu kuzamura ubukungu.

Aya masezerano agaragaza icyerekezo cy’u Rwanda cyo gukomeza kwagura inzira zitandukanye zo kubona ibikomoka kuri peteroli, mu rwego rwo kwirinda ihungabana ry’isoko no gukomeza iterambere rirambye.

Byitezwe ko ubufatanye nk’ubu buzakomeza gushimangira umubano w’u Rwanda n’ibihugu byo mu Karere, no guteza imbere ubucuruzi n’iterambere ry’ingufu muri Afurika y’Iburasirazuba.

RNEC ni iki?

Rwanda National Energy Company (RNEC) ni ikigo cya Leta cyashyizweho kugira ngo gishyigikire gahunda z’Igihugu zijyanye n’ingufu, by’umwihariko mu gutumiza no gukwirakwiza ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda.

Iki kigo gifite uruhare rukomeye mu gutuma ibikomoka kuri peteroli bibonekera igihe, ku giciro kibasha kigenzurwa, kandi mu buryo burambye, bityo kigafasha mu iterambere ry’inganda, ubwikorezi n’ubuzima rusange bw’abaturage.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka