U Rwanda rwashimangiye ubushake bwo guhashya SIDA burundu bitarenze 2030

Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje kuzakomeza gutanga umusanzu wayo mu rugamba rwo guhashya burundu icyorezo cya SIDA mu 2023, binyuze muri gahunda y’Igihugu ishingiye ku buyobozi buboneye, ubufatanye n’abaturage, ubwishingizi bw’ubuzima kuri bose, ndetse n’ingamba zishingiye ku bushakashatsi n’ibimenyetso bifatika.

Ibi byagarutsweho na Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Martin Ngoga, mu nama yo ku rwego rwo hejuru y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku cyorezo cya HIV/SIDA. Iyi nama ifatwa nk’amahirwe akomeye yo kongera gushimangira umuhate w’ibihugu mu guhashya burundu SIDA nk’ikibazo cy’ubuzima rusange bitarenze umwaka wa 2030.

Ambasaderi Ngoga yavuze ko binyuze muri gahunda Igihugu cyihaye yo kurandura burundu icyorezo cya SIDA, byatumye kigera ku musaruro ugaragara, aho cyarenze intego mpuzamahanga zizwi nka “triple 95”. Kuri ubu, 96% by’abantu babana n’ubwandu bazi uko bahagaze, 98% bahabwa imiti igabanya ubukana bwa virusi, naho 98% bageze ku rwego rwo kugabanya ubwandu ku buryo budashobora kwanduza abandi.

Yagize ati: "Iyi ntambwe ishimishije ishingiye ku kuba Igihugu cyarafashe iya mbere mu gukemura ibibazo byacyo, ubufatanye bw’inzego zitandukanye, ndetse no gushyira imbere kudasiga n’umwe mu kubona serivisi z’ubuzima."

Yavuze kandi ko u Rwanda rwabashije kugabanya ubwandu bwa Virusi itera Sida buturutse ku mubyeyi akaba yakwanduza umwana, kuko bwagumye munsi ya 2%, binyuze mu guhuza serivisi zo guhashya iki cyorezo ndetse n’iz’ubuzima bw’ababyeyi n’abana, gupima indwara zitandukanye zirimo sifirisi na hepatite B mu buryo busanzwe.

Yakomeje agira ati: "Byongeye kandi, Igihugu kirimo gukoresha ikoranabuhanga mu rwego rw’ubuzima, harimo gukurikirana abarwayi mu buryo bugezweho [digital health] no gukoresha amakuru ku rwego rwa buri murwayi, hagamijwe kunoza igenzura ry’indwara, gukomeza kwita ku barwayi no gufata ibyemezo bishingiye ku makuru."

Ambasaderi Ngoga yavuze ko nubwo hari intambwe imaze guterwa, hakiri imbogamizi zikigaragara muri bimwe mu bihugu, zirimo ivangura rikorerwa bamwe mu byiciro byihariye n’ibindi bibazo bituma batagerwaho na serivisi uko bikwiye.

Bamwe mu bagihura n’ibyo bibazo, harimo abangavu n’abagore bakiri bato kuko bacyugarijwe n’ingaruka z’ubusumbane n’ibibazo bishingiye ku gitsina.

U Rwanda rugaragaza ko hakenewe ingamba zihamye zo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, imyumvire idahwitse mu muryango, ipfunwe n’ivangura bikomeza kongera ibyago byo kwandura SIDA no kubangamira ibikorwa by’ubuvuzi.

Ikindi kandi, ikibazo cy’inkunga ihoraho mu rwego rw’imari kiracyari ingorabahizi, kuko nubwo igihugu gikomeje kongera ishoramari rituruka imbere mu gihugu, kugabanuka kw’inkunga z’amahanga bishobora kudindiza ibyari bimaze kugerwaho.

U Rwanda rushimangira kandi uruhare rukomeye rw’imiryango n’ibikorwa biyobowe n’abaturage, kuko ari ingenzi mu gutanga serivisi, ubuvugizi, gukurikirana ibikorwa no kubazwa inshingano, bityo ko ikwiye gushyigikirwa mu buryo burambye.

Mu gihe isi igana mu mwaka wa 2030, u Rwanda rwasabye kongera ubufatanye ku rwego mpuzamahanga, gushora imari ihagije no gukomeza ubufatanye bw’ibihugu, kugira ngo imyanzuro izafatirwa mu itangazo rya gahunda ya 2026 izashyirwe mu bikorwa ku nyungu z’abaturage bose.

U Rwanda rwagaragaje kandi ko rushimira ibihugu bya Georgia na Botswana byabaye abafatanyabikorwa mu gutegura inyandiko y’itangazo rya 2026, ndetse rukaba rwiteguye kwakira no kuyemeza ku mugaragaro.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka