U Rwanda rwamaganye ibirego bya Human Rights Watch ku ruhare rw’Ingabo z’u Rwanda mu burasirazuba bwa RDC

Guverinoma y’u Rwanda yamaganye raporo y’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch (HRW), yise “Death Was Everywhere”, ishinja Ingabo z’u Rwanda ibikorwa birimo gufungwa bidakurikije amategeko, ubwicanyi no kwinjiza abantu ku ngufu mu mitwe yitwaje intwaro.

Mu gusubiza iyi raporo y’amapaji 78, Guverinoma y’u Rwanda yamaganiye kure ibyo birego, bishinjwa Ingabo z’u Rwanda, ishimangira ko nta ruhare yigeze igira mu kwinjiza abantu ku ngufu mu gisirikare, kubafunga, kubica, kubakorera iyicarubozo cyangwa kubashora mu mirimo y’agahato.

U Rwanda kandi rwanenze uburyo HRW ihuza M23 na RDF nk’aho ari ikintu kimwe, ruvuga ko imyitwarire ivugwa kuri M23 idakwiye kwitirirwa RDF.

U Rwanda rugaragaza ko no muri iyo raporo ubwayo, HRW yemera ko ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zashyigikiye imitwe yitwaje intwaro irwanya M23, harimo na FDLR, umutwe washinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Raporo ivuga kandi ko ubuyobozi bwa DRC bwahaye inkunga, intwaro ndetse bukaba bukorana bya hafi n’imitwe ya Wazalendo na FDLR, ibintu byagize uruhare mu kongera ibikorwa by’ihohotera rikorerwa abasivili.

Nubwo ibi byemejwe muri raporo, u Rwanda rugaragaza ko HRW itagaragaje ubushakashatsi bwimbitse kuri FARDC, FDLR cyangwa Wazalendo, ndetse ntigaragaze abayobozi b’iri huriro bakwiye kubiryozwa. Ahubwo ko raporo ishyira imbaraga nyinshi ku Rwanda na M23, mu gihe uruhare rwa Kinshasa n’abo ifatanyije rugirwa nk’inkuru iraho idafite icyo ivuze.

Ku bijyanye n’uburyo ubushakashatsi bwakozwe, u Rwanda ruvuga ko nta bushakashatsi bwakorewe aho ibyo birego bivugwa byabereye, nta mibiri yabonetse mu mva rusange iyo raporo ivuga ndetse ko nta n’ibimenyetso bya gihanga byatanzwe. Ruvuga ko byinshi mu byavuzwe bishingiye ku buhamya bw’abantu batavuzwe amazina, bamwe muri bo bakaba barabajijwe bari mu maboko y’ingabo za Congo, bikaba byatera impungenge ku kwizera amakuru yabo.

U Rwanda runenga kandi ko HRW isaba ibihano ku bantu bamwe ishingiye ku buhamya budafite gihamya ihagije, ibintu ruvuga ko nta rukiko rwabishingiraho mu gufata ibyemezo.

Ku bijyanye n’izingiro ry’ikibazo, u Rwanda rushimangira ko ikibazo nyamukuru ari FDLR, umutwe umaze imyaka irenga 30 uteza umutekano muke mu Karere, ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ruvuga ko gushyira ku ruhande ibikorwa by’uyu mutwe n’inkunga uhabwa na bamwe mu bayobozi ba Congo ari uwkirengagiza ukuri ku bibazo byo mu burasirazuba bwa DRC.

U Rwanda rusanga raporo ya HRW ikurikiza uburyo bwo kurebera ibintu ku ruhande rumwe, aho ibikorwa by’ihuriro ry’imitwe ifatanyije na Leta ya Kinshasa bidahabwa agaciro nk’uko bikwiye, mu gihe ibirego ku Rwanda bihabwa uburemere ndengakamere.

Ku bijyanye n’ahazaza, u Rwanda rugaragaza ko amasezerano ya Washington ari yo nzira nyayo yo kugera ku mahoro arambye, binyuze mu bufatanye bw’ibihugu byo mu Karere, binyuze mu gusigasira umutekano, ubutabera n’ubwumvikane.

U Rwanda rwasoje ruvuga ko ruzakomeza kurinda umutekano warwo, gukorana n’abandi mu buryo bwubaka kandi bikajyana no gushyigikira ibisubizo bishingiye ku biganiro n’ubufatanye mu Karere.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka