U Rwanda rwamaganye ibihano bya Amerika byibasira uruhande rumwe

U Rwanda rwamaganye ibihano Amerika yafatiye bamwe mu bayobozi b’Ingabo z’u Rwanda, ruvuga ko harimo kubogama no kwirengagiza ukuri.

Ni ibihano birimo gufatira imitungo y’abasirikare bakuru bane, barimo Umugaba Mukuru wa RDF Gen. Mubarakh Muganga, Vincent Nyakarundi, Ruki Karusisi na Stanislas Gashugi.

Ibi byaturutse ku birego bivuga ko ari bo bagize uruhare mu bikorwa byo gutera inkunga umutwe wa M23 uri mu ntambara yo guharanira uburenganzira bw’Abakongomani bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Itangazo ryaturutse mu biro by’umuvugizi wa Guverinoma rigira riti:

Ibihano byashyizweho uyu munsi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bigamije uruhande rumwe gusa mu biganiro by’amahoro, ntibigaragaza ukuri kw’ibiri kubera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kandi bihindura isura nyayo y’iyi ntambara. Ibitero bya drones bikorwa mu buryo budahwitse ndetse n’ibitero byo ku butaka bikomeje gukorwa n’uruhande rwa DRC, bigize kurenga ku masezerano y’agahenge, kandi bikomeje guhitana ubuzima bw’abantu benshi. Kurinda igihugu cyacu ni ishema rikomeye Ingabo z’u Rwanda (RDF) zitwara zishimye kandi zishyizeho umutima.

Ihuriro rya DRC ririmo abacanshuro b’abanyamahanga, imitwe yitwaje intwaro y’abahezanguni ishyigikiwe na Leta (Wazalendo), ndetse n’umutwe wa FDLR wakoze Jenoside, urwana ku ruhande rwa FARDC. Mu Masezerano ya Washington, DRC yiyemeje guhagarika burundu inkunga iyo ari yo yose ya Leta ihabwa FDLR n’indi mitwe bifatanyije, ariko kugeza ubu nta ntambwe n’imwe yatewe muri iyo nzira. U Rwanda rwiyemeje byimazeyo gukuraho ingamba z’ubwirinzi mu gihe DRC yashyira mu bikorwa inshingano zayo.

U Rwanda rwishimiye kuba muri gahunda y’ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano, binyuze muri Komisiyo Ihuriweho ishinzwe Kugenzura iryo shyirwa mu bikorwa (Joint Oversight Committee), bisaba ko abafatanyabikorwa bose bagira uburenganzira bungana. U Rwanda rukomeje kwiyemeza gushyira mu bikorwa ingingo zose z’Amasezerano ya Washington, harimo n’Urwego rw’Ihuriro ry’Ubukungu mu Karere (Regional Economic Integration Framework).

Ibitekerezo   ( 2 )

USA ijya gufata ibyo bihano igendeye kuki?intambara yo muri congo ntitureba ntabwo bagakwiye kwagiriza u rwanda muriyo ntambara. Ariko kuki USA ikomeje kwiyenza koko ! ibogama ikomeje gukora ubu isi yose ntibibona? harya yo ntaho yaregwa?

Anny yanditse ku itariki ya: 3-03-2026  →  Musubize

Leta iyo izamuye mituel bararebye basanga 3000 byatangwaga byarishyurwaga 100%, basubize amaso inyuma bahindure iyi system y,imibereho.

Anny yanditse ku itariki ya: 3-03-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka