U Rwanda rwakiriye neza isinywa ry’amasezerano aganisha ku mahoro hagati ya RDC na AFC/M23
Guverinoma y’u Rwanda yakiriye neza isinywa ry’amasezerano ya Doha, yo gushyiraho ingingo ngenderwaho z’amasezerano arambye y’amahoro hagati ya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’ihuriro AFC/M23, igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Ugushyingo 2025.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda, rivuga ko iyi ari intambwe ikomeye mu rugendo rwo gukemura burundu impamvu shingiro z’ibibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo, ndetse n’imbogamizi ku mahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Rikomeza rigira riti "U Rwanda rurashima uruhare rukomeye kandi ruhoraho rwa Leta ya Qatar nk’umuhuza, n’uruhare rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe."
Umuhango wo gusinya aya mahame witabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta ya Qatar ushinzwe ububanyi n’amahanga, Dr. Mohammed bin Abdulaziz bin Saleh Al-Khulaifi, ndetse n’umujyanama wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ubufatanye na Afurika, Massad Boulos.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|