U Rwanda rwakiriye impunzi n’abimukira 164 baturutse muri Libya
U Rwanda rwakiriye irindi tsinda ry’impunzi n’abasaba ubuhungiro 164 baturutse muri Libya. Bageze mu Rwanda mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kane tariki 26 Gashyantare 2026. Barimo abakomoka muri Eritrea 19, Sudani 143 ndetse n’uwo muri Ethiopia umwe (1). Bakaba bahise boherezwa mu Nkambi y’agateganyo ya Gashora iherereye mu Karere ka Bugesera.
Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) ivuga ko kuva mu 2019 ubwo u Rwanda rwatangiraga kwakira impunzi n’abasaba ubuhungiro, hamaze kwakirwa abagera ku 2,760; muri bo abarenga 2,500 bakaba baramaze kubona ibihugu bibakira mu buryo buhoraho.
U Rwanda rwakira izi mpunzi rugendeye ku masezerano yasinywe guhera tariki ya 10 Nzeri 2019 hagati ya Leta, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).
Ayo masezerano agena ko u Rwanda ruzakira ababyifuje no kubacungira umutekano, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) ugashaka ubushobozi bukenewe n’ubundi bufasha bwa politiki, amahugurwa no guhuza ibikorwa.
Ni mu gihe UNHCR yo izatanga serivisi zo kurengera izo mpunzi n’abasaba ubuhungiro n’ubutabazi bw’ibanze nk’ibiribwa, amazi, aho kuba, uburezi n’ubuvuzi.
Ni amasezerano amaze kuvugururwa inshuro ebyiri harimo ayo mu Kwakira 2021 no muri Kanama 2024, aho u Rwanda rwemeye gukomeza kwakira izi mpunzi n’abasaba ubuhungiro ndetse no gukoresha Inkambi ya Gashora iri mu Karere ka Bugesera mu kubakira.
Harimo kandi ko iyi nkambi y’agateganyo yagombaga kongererwa ubushobozi bwayo bukava ku kwakira abantu 500 icyarimwe bukagera kuri 700.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
|
murakoze cyane arko hari umuntu mwafashe amashusho none yatume abigenderamo yabuze akazi bamwita nekotimu the title is strong of alcohic muzagire ukomumufasha
nibyorwose mutuzanire abaturage batugane twunge ubumwe ninabeza cyane
nibyorwose mutuzanire abaturage batugane twunge ubumwe ninabeza cyane