U Rwanda rwakiriye ihuriro ry’abakiri bato bigishwaga kwirinda amacakubiri

I Kigali hasojwe amahugurwa y’iminsi itatu, yateguwe n’umuryango wa Gikirisitu, World Relief, yagi ahuriyemo abana 27 baturutse mu bihugu bigize akarere ka Afurika y’Uburasirazuba, bigishwaga kwirinda amacakubiri ashingiye ku miterere y’umuntu.

U Rwanda nka kimwe mu bihugu cyagaragayemo Jenoside yahitanye abantu beranga miliyoni bazira uko bateye, ni kimwe mu byatumye aya mahugurwa abera mu Rwanda. Ibyo bibazo binagaragara mu bihugu bikikije u Rwannda, nk’uko bamwe mu bana baturutse muri ibyo bihugu bituranye n’u Rwanda babitangaje.

Jonah Tumukunde w’imyaka 17 waturutse muri Uganda avuga ko iwabo hari amoko atandukanye kandi ko hari ibintu azwiho bijyanye no gusebanya. Akemeza ko ibyo byose bishobora kuba intandaro yo gukurura umwuka mubi hagati y’abantu.

Peace Ingabire w’imyaka 15 waturutse mu Rwanda, we yemeza ko ibyo bize bizabafasha gusobanurira urubyiruko rugenzi rwarwo ndetse n’ababyeyi babo, kuko abaturage bakunda gusebanya mu by’ukuri batazi ingaruka zabyo.

Bamwe mu bana bahuguwe bafata ifoto y'urwibutso.
Bamwe mu bana bahuguwe bafata ifoto y’urwibutso.

Asoza ku mugaragaro aya mahugura, kuri uyu wa kane tariki 13/12/2012, George Wamushiyi ushinzwe imari n’ibijyanye n’inkunga muri World Relief, yabasabye gusangiza bagenzi babo ibyo bize, kugira ngo babere urugero ku Rwanda na Afurika muri rusange.

Aya mahugurwa yatangiye tariki 10/12/2012 afite insanganyamatsiko igira iti: “Amahoro yacu mu buryo butandukanye, tanga amahoro, ubone amahoro”. Bimwe mu byigiwemo harimo kumenya ibijyanye n’ivangura, ibijyanye no gusebanya, n’ibijyanye no kubabarirana.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka