U Rwanda rwakiriye abandi Banyarwanda 205 baturutse muri RDC
U Rwanda rwakiriye abandi Banyarwanda 205 baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), binjiriye ku mupaka wa ‘La Corniche’ mu Karere ka Rubavu. Barimo abagabo, abagore n’abana. Bavuze ko gutaha kwabo byagizwemo uruhare rukomeye na bagenzi babo batashye mbere, bababwiye ko bakiriwe neza mu gihugu kandi ko bakataje mu bikorwa byo kwiteza imbere.
Bakimara kwambuka umupaka uhuza u Rwanda na RDC, bakiriwe n’inzego zitandukanye zirimo iza Leta, hamwe n’abandi Banyarwanda batashye mbere bari baje kubakira, banabahamiriza uko imibereho yabo yarushijeho kuba myiza kuva bagera mu Rwanda, ugereranyije n’igihe babaga mu mashyamba ya RDC.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Pacifique Ishimwe, yabasabye kuzitwara neza bamenya amakuru yose yabafasha, bakirinda ababashuka.
Yagize ati “Turabifuza ngo amaboko muzanye abe mato cyangwa manini yose azagire uruhare mu kwiteza imbere no guteza imbere Igihugu, kuko iyo umuturage ateye imbere n’Igihugu kiba cyateye imbere. Turabasaba kuzitwara neza ku bo musanze mumenya amakuru yose yabafasha, kandi ikibazo cyose wagira wabaza umuyobozi. Ntimwumve ibihuha, ntimutege amatwi ababashuka ngo bababwire ibindi nk’ibyo bababwiraga hakurya byatumye muherayo igihe kingana gitya. Ubuyobozi burahari kubasobanurira gahunda zose mwakenera kugira ngo mujye mu mujyo umwe n’abandi musanze.”
Aba batashye nyuma ya bagenzi babo 208 barimo abana 145, abagabo 9 n’abagore 54, bageze mu Rwanda ku wa 27 Gashyantare uyu mwaka, na bo banyuze ku mupaka wa ‘La Corniche’ mu Karere ka Rubavu.
Abatashye bose iyo bamaze kubona ibyangombwa bibaranga, Leta ibaha impamba yo kubafasha kwinjira mu buzima busanzwe, bagahabwa amafaranga y’ibanze yo kubafasha gutangira ubuzima, aho urengeje imyaka 18 ahabwa Amadolari ya Amerika 188, uri munsi yayo agahabwa Amadolari 113, buri wese akagenerwa n’ibyo kurya by’ibanze bifite agaciro k’ibihumbi 45Frw.
Abenshi mu bagaruka ni abagore n’abana bavutse ku bantu bahunze u Rwanda mu 1994, abafite abagabo babo bagiye mu mitwe yo muri RDC nka FDLR yasize ihekuye u Rwanda n’abandi.
Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) igaragaza ko nibura Abanyarwanda barenga miliyoni 3,5 ari bo bamaze gutaha mu myaka 30 ishize.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|