U Rwanda rwahisemo imiyoborere myiza igaragara mu buzima bwa buri munsi bw’umuturage
Mu kiganiro yatanze mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano, kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Gashyantare 2026, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Dr Doris Uwicyeza Picard, yavuze ko mu myaka 32 ishize u Rwanda rwibohoye, isura y’imiyoborere mu Rwanda yahindutse.
Yagize ati “Mu Rwanda twahisemo ko imiyoborere ntabwo ari ibyo bitekerezo byo mu bitabo gusa, imiyoborere myiza uyisanga mu buzima bwa buri munsi bw’umuturage. Iyo imiyoborere ari myiza, inzego zikora neza, serivisi itangirwa ku gihe kandi neza, umuturage akumva ijwi rye rirumvikana, kandi akumva yubashywe anarinzwe. Amateka yacu nk’uko mubivuze…dufite amateka mabi cyane, aho mu myaka myinshi cyane mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, hari imiyoborere mibi, inzego zidakora, zanakora serivisi zitanze, zikazitanga mu buryo bw’ivangura.”
.
“Mu kubaka igihugu,twahisemo kubaka igihugu gishingiye ku kurengera no guha serivisi Abanyarwanda bose nta vangura. Muri ubwo bushishozi n’ayo mahitamo,niho urwego rw’imiyoborere ruziramo, rugakora ubushakashatsi buri mwaka,hagamijwe kureba aho duhagaze mu miyoborere no mu mitangire ya serivisi. Ubwo buryo bw’ubushakashatsi bwahisemo n’Abanyarwanda, ishusho bitwereke ni uko twagee kuri byinshi mu myaka 31 ishize, kuko hari imiyoborere myiza, inzego zirakora, hari n’icyo cyizere hagati y’abaturage na Leta”.
Dr Doris yakomeje asobanura ko nubwo hari ibyagezeho mu miyoborere, ariko hari ahagikenewe kongerwa imbaraga cyane cyane mu mitangire ya serivisi, kubera ko abaturage muri iki gihe bajya mu mashuri, bakagira ubumenyi, bagakoresha ikoranabuhanga, bityo n’ibyo bitegereza ku mitangire ya serivisi biriyongera, bikanahinduka.
Yagize ati, “ Aho umuturage mbere yishimiraga gusa ko serivisi zihari, ubungubu arenzaho akavuga ati, yego serivisi zirahari, ariko se ziranoze?zirihuse? zinanteza imbere, zinakoresha ikoranabuhanga? Na byo ni ibintu bakomeza basaba”.
Atanga urugero rw’impinduka zigenda ziza , avuga ku burezi, aho mbere byabaga bihagije kohereza umwana ku ishuri, ariko muri iki gihe ababyeyi bakaba barenzaho bakabanza kumenya niba uburezi umwana ahabwa mu ishuri bufite ireme, buzamuhesha akazi, bakamenya niba ubumenyi ahabwa bujyanye n’igihe turimo, bijyanye n’ibintu byinshi bishya bivuka, ku buryo azagira ahazaza heza.
Dr Doris yashimangiye ko ibyagezweho mu rwego rw’imiyoborere, atari umusaruro w’inzego za Leta gusa, ahubwo ari ko ari ubufatanye hagati y’inzego n’umuturage. Ubufatanye hagati y’abaturage na Leta kandi ngo nibwo bwatumye Leta ibasha gukura abaturege bagera kuri Miliyoni mu bukene hagati y’umwaka wa 2008-2011.
Yahamagariye urubyiruko kongera kujya bitabira gahunda zitandukanye za Leta harimo umuganda n’inteko z’abaturage, kuko byagaragaye ko uko bitabiraga mbere y’ciyorezo cya Covid-19 byagabanutse, ikindi bakajya bakora ku buryo izo gahunda bazigira izabo, bakazigiramo ijwi, bakazitangamo ibitekerezo, ku buryo bagera ku rwego rwo kureba kuba abagenerwa bikorwa, ahubwo bakaba abafatanyabikorwa ba Leta mu mushinga w’icyerekezo 2050, ukamije kugeza u Rwanda kure kandi mu buryo bwihuse.
Inkuru zijyanye na: Umushyikirano 20
- Dore imyanzuro yafatiwe mu Nama y’Umushyikirano yateranye ku nshuro ya 20
- Abarezi bahangayikishijwe n’abangavu baterwa inda
- MINISANTE yijeje gutanga serivisi zinoze kandi zegereye abaturage
- Ubu turi mu miyoborere izira ‘cachot, cachet na cash’
- Turasaba ko mwanoza gahunda y’imiturire kuko ikigaragaramo ibibazo - Umuturage
- Perezida Kagame : Ubwenge n’ubushobozi murabufite, ni iki kitubuza gutera imbere?
- Ikibazo si ugushyira umukono ku masezerano, ikibazo ni ubushake bwa Politiki - Min. Nduhungirehe
- Umushyikirano ni umwanya mwiza wo gusuzuma ibyagezweho - Depite Mukabalisa Germaine
- Nimuhumure Imana yo izi kuringaniza - Perezida Kagame
- Umunyarwenya yatumiye Perezida Kagame mu ‘Isetsa Rusange’
- U Rwanda ni umufatanyabikorwa wizewe, uhamye kandi wubahwa - Minisitiri Nduhungirehe
- Ikibazo cya serivise z’ibyangombwa by’ubucuruzi cyongeye kugaruka mu Mushyikirano
- Abatuye Ngoma batakambiye Perezida Kagame ngo abagarurire Kaminuza ya INATEK
- Abakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda barasaba koroherezwa kuzibyaza amafaranga
- Abiga amashuri yisumbuye bikubye inshuro zirenga 20 mu myaka 32 ishize
- Umuyobozi w’urwego rw’abanyamakuru bigenzura yasabye Leta kugira amafaranga igenera abanyamakuru
- Kuki u Rwanda rutarega Congo?
- Amasezerano ya DRC n’u Rwanda i Washington twaranayasengeye - Min. Nduhungirehe
- Umushyikirano 20: Umunsi wa mbere mu mafoto
- Hari ibintu bine tudakora neza - Minisitiri w’Imari
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|