U Rwanda rwagaragaje ko ruri ku ruhande rwa AU ishyigikiye Somalia

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ishyigikiye byuzuye ibiganiro n’ibyemezo byasohowe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), hamwe n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), bishyigikira Somalia.

U Rwanda rwasabye ko hakomeza inzira y’amahoro, ubwiyunge n’iterambere rusange, bishingiye ku mahame y’amategeko mpuzamahanga, kugira ngo ubufatanye mu Karere bukomeze guteza imbere ituze ku Banyafurika bose.

Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, iheruka gutangaza ko yamaganye umugambi cyangwa ibikorwa bigamije kwemera igihugu cya Somaliland nka Leta yigenga, ivuga ko ishyigikiye ubumwe bwa Leta ya Somalia.

Ni nyuma y’uko Israel yatangaje ku mugaragaro ko yemeye igihugu cya Somaliland, nka Leta yigenga kandi ifite ubusugire.

Itangazo impande zombi zasohoye ku wa 26 Ukuboza 2025, rigaragaza ko Israel na Somaliland zemeranya ko Somaliland ari Leta yigenga.

Gusa iki cyemezo cyahise gihagurutsa umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, uvuga ko ushyigikiye ubumwe bwa Somalia bityo utemera icyatuma icikamo ibice.

Itangazo ryashyizweho umukono na Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Mahmoud Ali Youssouf, rivuga ko hagomba gukomeza kubahirizwa ibyemeranyijweho mu 1964 nyuma y’ubukoloni, ko imipaka y’ibihugu izakomeza kuguma uko imeze hagamijwe gusigasira ubumwe bw’umugabane.

Rigira riti “Mahmoud Ali Youssouf yamaganye umugambi cyangwa ibikorwa bigamije kwemeza Somaliland nk’igihugu cyigenga, yibutsa ko Somaliland ari agace ka Repubulika ya Somalia.”

Yashimangiye ko ibindi byakorwa bigamije gusenya ubumwe, ubusugire no kuvogera ubutaka bwa Somalia byaba ari ukunyuranya n’amahame, yashingiweho hashingwa umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Mu batarahise bumva neza ibyo kwemeza Somaliland nk’igihugu cyigenga, harimo na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, watangaje ko atahita yemeranya n’ibyatangajwe na Guverinoma ya Israel.

Trump yatangaje ko yifuza kubanza gufata umwanya wo gusesengura iki cyemezo, cyo kwemera Somaliland nk’igihugu cyigenga.

Mu kiganiro aheruka kugirana n’ikinyamakuru New York Post, yavuze ko azatangira kubitekerezaho nyuma.

Ati “Ntabwo ibyo nabyemeza aka kanya, oya rwose ntabwo byashoboka.”

Ibindi bihugu 21 byiganjemo iby’Abarabu, Afurika n’imiryango mpuzamhanga y’Abayisilamu nabyo byasohoye itangazo bihuriyeho, ryamagana icyemezo cya Guverinoma ya Israel cyo kwemeza Somaliland nk’igihugu cyigenga kitakibarizwa muri Somalia.

Iri tangazo rihuriweho n’ibihugu birimo Arabie Saoudite, Misiri, Turikiya, Iran, Pakistan, Qatar, Jordan, Algerie, Iraq, Kuwait, Oman, Libya, Palestine, Somalia, Sudan, Yemen, Comoros, Djibouti, Gambia, Ibirwa bya Maldives, Nigeria n’Umuryango Mpuzamahanga w’Abayisilamu ku Isi.

Ibi bihugu byagaragaje ko kuba Israel yaremeye Somaliland nk’igihugu cyigenga, ari igikorwa kinyuranyije n’amategeko mpuzamahanga kandi gishobora guhungabanya umutekano w’akarere n’igice gikora ku nyanja itukura.

Byagaragaje ko gufata umwanzuro wo gushyira hanze itangazo rihuriweho, bizatuma Somalia ikomeza kugenzura ubutaka bwayo.

Tariki ya 26 Ukuboza 2025 ni bwo Minisitiri w’Intebe n’uw’Ububanyi n’Amahanga ba Israel, bashyize umukono ku itangazo ryemeza ko Somaliland ari igihugu cyigenga, bagaragaza ko biteguye gutangira ubufatanye hagati y’impande zombi mu rwego rw’ubuhinzi, ubuzima, ikoranabuhanga n’ubukungu.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka