U Rwanda rwagaragaje inyungu ziri mu masezerano rwagiranye na Aston Villa n’u Rwanda
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), Jean-Guy Afrika, yatangaje ko ubufatanye bwa Visit Rwanda na Aston Villa FC ari intambwe ikomeye mu kugeza u Rwanda ku rwego mpuzamahanga no kurugaragaza nk’Igihugu gifite amahirwe menshi mu bukerarugendo, ishoramari n’ubucuruzi.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda, ku wa Kabiri tariki 14 Nyakanga 2026, nibwo rwatangaje ko hatangiye ubufatanye bushya n’Ikipe ya Aston Villa FC yo mu Bwongereza, aho ubukangurambaga bwa Visit Rwanda buzajya bugaragara ku myenda y’iyi kipe (Front-of-Shirt Partner), nk’umufatanyabikorwa wihariye mu bukerarugendo ndetse n’uwa Kawa.
Jean-Guy Afrika mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko ubu bufatanye buzafasha u Rwanda kugera ku bantu benshi hirya no hino ku isi, binyuze mu kwamamaza Igihugu biciye mu mupira w’amaguru, umwe mu mikino ikurikirwa cyane ku Isi.
Yagize ati: “Ubu bufatanye buduha uburyo bukomeye bwo kugeza u Rwanda ku bantu benshi ku isi, tubatumira gusura Igihugu cyacu, gushoramo imari, kugikoramo ubucuruzi no kuvumbura amahirwe n’imbaraga biri ku ruhembe rw’Igihugu gitera imbere.”
Yakomeje ashimangira ko u Rwanda rukomeje kugendera ku muvuduko uri hejuru mu bukungu, aho rwagize izamuka rya 9.4% mu 2025, ndetse rukaba ruri mu bihugu byorohereza ishoramari muri Afurika.
Jean-Guy Afrika yagaragaje ko gufatanya na Aston Villa, imwe mu makipe akomeye kandi afite amateka akomeye muri Shampiyona y’u Bwongereza, bizafasha kugeza inkuru y’u Rwanda ku rwego rwagutse kurushaho, bityo rukarushaho kumenyekana nk’ahantu heza ho gusura, gushora imari no guteza imbere ubucuruzi.
Yagize ati: “Dufatanyije na Aston Villa, turifuza kugeza inkuru y’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga no kurugaragaza nk’ahantu heza ho gusura, gushora imari no gukorera ubucuruzi.”
Yagaragaje kandi ko iyi ari indi ntambwe yerekana icyerekezo cy’u Rwanda cyo gukomeza kwagura amahirwe no kwiyerekana ku ruhando mpuzamahanga.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|